Minisitiri w’Intebe yatangaje ko perezida Kagame Paul yirukanye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe mu masaha asanzwe abakozi bagira ku kazi mu gitondo kare
Radio Flash&TV yamenye amakuru ko madame Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije.
Iyi ministeri yayigiyemo kuva muri 2019 kugera mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, aho yavanwe ajyanwa muri ministeri y’abakozi ba leta n’umurimo.
Twagerageje kumenya niba yaba akurikiranwe afunze ntibyadukundira, ariko amakuru aravuga ko atarafungwa
Madame Mujawamariya Jeanne d’Arc ni umwe mu babaye igihe kinini muri guverinoma y’u Rwanda, yagiy ahabwa inshingano zitandukanye kuva muri 2004, bivuze ko imyaka yari ibaye 20.
Perezida Kagame yirukanye Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ndetse yatangiye gukurikiranwa
Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu by’Ubutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya. Dr. Mujawamariya ni umwe mu bayoboye Minisiteri enye (4).
Dr Mujawamariya uretse MIFOTRA yayoboraga muri iki gihe, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye hagati y’umwaka wa 2003 na 2005, ndetse aza no guhabwa kuyobora Minisiteri y’Uburezi hagati ya 2006 na 2008, umwanya yavuyeho akagirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) hagati ya 2008 na 2011.
Dr Mujawamariya nyuma yo kuva muri MIGEPROF, mu Ugushyingo 2013 kugeza 2019, yaje guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi w’arwo mu Burusiya na Belarus nyuma aza kugirwa Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri 2019 kugeza muri Kamena ya 2024.
Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 2001 na 2003 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.