Goma:Baramukiye mu myigaragambyo yamagana ingabo za EAC bashinja kwtambika WAZALENDO

Igipolisi cya Kongo Kinshasa cyatatanije ababarirwa mu magana bashakaga kwigaragambya i Goma bamagana ingabo za EAC ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru  bashaka ko zitaha kuko zananiwe akazi

Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko aba baturage bigaragambyaga bari barimo abagize imiryango itari iya leta na rubanda rusanzwe.

Igipolisi biravugwa ko cyakoresheje ibyuka biryana mu mason go gikumire iyi myigaragambyo.

Amakuru aravuga ko aba baturage bashinja izi ngabo z’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba gutambamira igikorwa cy’umutwe wiyise Wazalendo cyo guhashya inyeshyamba za M23.

Aho izi ngabo ziri ngo ntabwo Wazalendo ibasha kuhanyura bakaba basabaga ko izi ngabo bita mburamumaro zitaha akazi kagakorwa na Wazalendo bavuga ko ifite Kongo ku mutima.

Guverinoma ya Kongo iherutse gutangaza ko izi ngabo za EAC zizava ku butaka bw’iki gihugu tariki 8 ukwezi kwa 12 uyu mwaka.

Iki kinyamakuru kibutsa ko kuwa mbere ingabo za UGANDA zarashweho n’umutwe utaramenyekana muri Nird Kivu muri Rutshuru.

Kugera ubu leta ya Kongo Kinshasa iracyavuga ko inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, ibyo Kigali yakunze guhakanira amahanga.

Ibi abanyapolitiki bamwe ba Kongo babigenderaho bagasaba ko iki gihugu gitera u Rwanda. Ni nako byagenze kuri bwana Patrick Muyaya ,ministre w’itangazamakuru akaba umuvugizi wa leta ya Kinshasa, mu kiganiro na Radio Top Congo FM, yavuze ati Abanye-Congo benshi bashaka intambara, bashaka ko dushyira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu. Iki ni cyo cyifuzo cy’abanye-Congo

Muri iki kiganiro ariko bwana Muyaya yaje gusa n’uwigarura aravuga ati Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira ya dipolomasi, kubera ko tugomba gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye.

Kongo iraribwaribwa intambara mu gihe intumwa za Loni muri aka karere ziherutse kubwira akanama k’umutekano ko n’ubundi umwuka w’intambara unuka hagati y’ibihugu byombi.

Nyamara ariko hari bamwe mu banyekongo babona ko guhora u Rwanda mu kanwa kw’iki gihugu, byaba ari iturufu ya Tshisekedi ugamije guhisha ko ubutegetsi bwe bwananiwe, akitwaza perezida Kagame. Bwana Daniel Shekomba wiyamamarije gutegeka iki gihugu muri 2018 yabwiye ikinyamakuru MEDIA Congo ko abategetsi ba Kinshasa kwirirwa bishyizemo perezida w’u Rwanda igitondo amanywa n’ijoro bitazakemura ibibazo byabananiye bakwiye gukora politiki bakareka kwiyenza.