Aha turi ni mu isanteri ya Karujumba mu murenge wa Kiyombe akarere ka Nyagatare. Urambuye ijisho urabona ibikorwa bitandukanye birimo ububaji, ubucuruzi, serivisi z’irembo n’izindi z’ikoranabuhanga n’ibindi.
Bamwe mu baturage tuhasanze baduhaye ishusho ya Kiyombe mbere yuko hagezwa umuriro w’amashanyarazi, amateka yaje guhinduka nyuma yaho muri 2017 hari umuturage wasabye Perezida Paul Kagame ko nabo bagezwaho amashanyarazi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Umwe yagize ati “Twari dufite ubukene bukabije. Ibijyanye no kubaza, gusudira inaha ntabwo byabagaho.”
Undi ati “Twajyaga muri butike tukagura izembe akaba ari zo twiyogoshesha.”
Undi nawe ati “Nko mu mudugudu wasanga umuntu umwe ariwe ufite moteri cyangwa umurasire. Ugasanga abawutuye bose niho bajyana telephone zabo.”
Aba baturage bavuga ko bagorwaga no kubona serivisi zabaga zikeneye amashanyarazi nko kwiyogoshesha, gusudira na serivisi zikoranabuhanga. Uwabaga azikeneye byamusabaga gukora urugendo nibura rw’amasaha abiri agakoresha amatike atari munsi y’ibihumbi 5RWF. Aba bavuga ko ubu ibi babasha kubibona bitabagoye, n’ubuzima bukaba bwarahindutse kuko byatumye babona imirimo bakiteza imbere.
Ati “Ubu turogosha, turabaza, mbese muri rusange turabona nta kintu tubaye pe, kandi amashanyarazo twese yatugezeho.”
Undi ati “Icyo dushima nuko twabonye amashanyarazi, iyo dushaka gucaginga biroroha, no kogosha ubu ni tayari.”
N’uyu ati “Ubu byarahindutse kuko buri muntu wese abasha kubyikorera cyangwa agasharija iwe mu rugo. Ibyago byo kuba wabura ikintu cyawe cy’ikoranabuhanga ntibikibaho.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Kiyombe, buvuga ko hari ibyaha byagabanutse muri uyu murenge, cyane cyane kwambutsa magendu kuko kiyombe ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, ubu bitagikorwa. Bwana Akwasibwe Eric umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko nk’ubuyobozi, ari inshingano zabo gukangurira abaturage kubyaza umusaruro uyu muriro w’amashanyarazi.
Yagize ati “N’ugukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kubyaza umusaruro uyu muriro cyane cyane ibikorwa by’iterambere, n’abafite amabarizo, amasalo bikaguka bigakorwa na benshi.”
Kugeza mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, uyu murenge wari uri imbere y’iyindi mu karere ka Nyagatare, mu kwizigamira mu kigega Ejo heza aho wari ufite ijanisha rya 76%, ikimenyetso kigaragaza gukora no kwiteza imbere.
Muri rusange uyu murenge wa Kiyombe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 19,061 nk’uko ibarura rusange riheruka ribigaragaza.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad