Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abagenzi bakoresha ‘Tap & Go’ barinubira ubujura bakorerwa - FLASH RADIO&TV

Abagenzi bakoresha ‘Tap & Go’ barinubira ubujura bakorerwa

Hari abagenzi bakoresha ikarita y’urugendo izwi nka Tap & Go bashyira mu majwi ababashyiriraho amafaranga ko hari igihe batayashyiraho cyangwa se bagashyiraho make.

Bamwe mu bagenzi bakora ingendo mu mujyi wa Kigali baratunga agatoki bamwe mu bakozi bashyira amafaranga ku ikarita y’urigendo azwi ku izina rya Tap &Go bavuga ko iyo bagiye gushyirishaho amafaranga hari igihe batayashyiraho cyangwa se bagashyiraho macye kuyo wishyuye.

Umwe mu bagenziyagize ati “Ukagenda ukamuhereza ngo agushyirireho amafaranga,wareba ugasanga ni make,harimo abantu bamwe b’abajura ntabwo twatinya kubivuga.”

Undi yagize ati “Aba yayashyizeho ahubwo ntabwo aba yayashyizeho yose wajya gukozaho ugasanga ni make.”

Ibibazo nk’ibi ngo bikunda kugaragara iyo umugenzi yihuta.

Zimwe mu ngaruka aba bagenzi bavuga ko zibageraho harimo nko gutakaza umwanya ujya kuburana n’umukozi wa AC GROUP uba wamushyiriyeho amafaranga cyangwa abandi bagenzi bakagufata nk’umutekamutwe.

Aba bagenzi baravuga ko hashyirwamo imbaraga uburyo bwo guhuza ikarita y’urugendo na nimero ya telefone hagashyirwaho amafaranga binyuze muri ubwo buryo.

 Umwe mu bagenzi yagize ati “Bafate ikarita y’urugendo bakayihuza na telefone zacu,njye numva aribyo byaba bifite umutekano tugiye dukangukira kubikora.”

Ubuyobozi bw’ikompanyi AC Group inafite mu nshingano ikigo cya Tap & Go bwemera ko iki kibazo cyahabaye mu bihe byashize ariko bugasaba bagenzi kubanza kugenzura neza niba amafaranga yabo yashizweho ndetse bagasaba n’inyemezabwishyu.

Uyu ni Umunyana Shaloni ashinzwe ubucuruzi n’imenyakanisha muri iyi kompanyi ya AC Group.

Umunyana yagize ati “Ni ikibazo cyakunze kugaragara cyane cyane umwaka ushize.Twashyizeho ko umugenzi mbere yo gushyiraho amafaranga uyamushyiriraho abanza akamwereka amafaranga ariho mbere yo kumushyirira andi ,yarangiza akamwereka ariho yose hamwe ndetse akanaguha inyemezabwishyu kuko ni uburenganzira bw’umugenzi.”

Kugeza ubu ikompanyi AC Group imaze gusohora amakarita y’ingendo azwi nka Tap & Go agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana cyenda.

NTAMBARA Garleon

Leave a Reply