Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kujya mu gisirikare -Amb. Ron Adam

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam asanga ari ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda ruhabwa imyitozo ya gisirikare, ibi ngo byarufasha kuva mu ngeso mbi no gutinyuka guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Mu kiganiro kihariye Amabasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam yagiranye n’itangazamakuru rya Flash tariki 20 Ugushyingo 2021, yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye guhabwa imyitozo ya gisirikare mu rwego rwo kongera umutekano w’imbere mu gihugu, gutinyuka no kwigirira ikizere bijyana no kutishora mu ngeso mbi.

Amb. Ron Adam avuga ko ibi byajya biba mu gihe cy’umwaka umwe, maze bavayo bagahitamo gukomeza igisirikare cyangwa bakajya mu mirimo isanzwe.

Yagize ati “Usanga bava ku ishuri bagasubira mu rugo, nta kintu bafite cyo gukora, nta internet, nta mudasobwa, nta mafaranga, yewe n’ibiryo rimwe na rimwe bakabibura. Ariko ntekereza ko uyu mwaka uri hagati y’amashuri yisumbuye na kaminuza uba ugomba kubyazwa umusaruro, bakajya gutozwa igisirikare. Niba rero koko u Rwanda rushaka kugira abayobozi beza b’ejo hazaza hagomba kubaho impinduka.”

Gusa hari ababyeyi bavuga ko ari ingingo ikwiye kwigwaho neza, kuko hari abashobora kuvayo bagakoresha ibyo bize mu nyungu zabo bwite, bigateza akaduruvayo muri sosiyete nyarwanda.

Umwe yagize ati “Hari abandi bacye bashobora kugaruka mu buzima busanzwe, kuko rya kosi arirangije agahoza abandi ku nkoni akavunagura, niyo mpamvu bikwiye kwigwaho atari ngombwa kubashyiramo bose.”

Mugenzi we nawe ati “Hari ubwo bashobora kubyarwa n’ababyeyi ntibabahe inyigisho, ariko iryo kosi ribayeho bakwigiramo byinshi nabo bikabafasha.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije  urubyiruko icyo batekereza kuri iki gitekerezo, maze bavuga ko bashingiye ku myitwarire ya bamwe mu basirikare bajya babona, hari ikintu kinini byafasha mu guhindura imyumvire no gukunda igihugu.

Umwe yagize ati “Naza ntandukanye n’abandi naba narasize hanze, kuko umusivile aba atandukanye n’umusirikare.”

Undi nawe ati “Byafasha kuko mu gisirikare batoza ikinyabupfura, hari ubwo rero yavayo afite ikinyabupfura, bigatuma u Rwanda rugira urubyiruko rufite ikinyabupfura”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Bwana Mpayimana Phillipe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyi Minisiteri, avuga ko hari ibindi bikorwa biriho ndetse bitanga umusaruro ariko ngo iki gitekerezo nacyo cyakwigwaho.

Yagize ati “Yee tuzabyigaho, nanemeza ko igisirikare kiri mu mirimo ikenewe gutozwa abanyrwanda, ariko sinshaka ko byumvikana ko igisirikare aricyo cyazana uburere mboneragihugu, ahubwo uburere mboneragihugu bugomba gutuma abantu bumva ko umurimo wa gisirikare ukenewe.”

Ubusanzwe mu Rwanda hariho gahunda y’itorero ry’Igihugu, urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rujya gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse n’indi mirimo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ariko kugeza ubu harabarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 20,000 rwabaswe n’ibiyobyabwenge, rumaze kugororerwa mu kigo cya IWAWA mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

Ambasaderi Ron Adam avuga ko bene ibi byaba amateka mu gihe urubyiruko rwaba rutangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare.

 Mu gihugu cya Israel no muri Koreya y’Amajyepfo ni hamwe Leta zashyizeho gukora igisirikare nk’itegeko ku Muntu urangije amashuri.

 Igihe cyagenwe basoje ubishaka akagikora nk’umwuga cyangwa se akajya mubindi bisanzwe.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad