RDF ntibereyeho gushoza intambara -Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda kitabereyeho gushoza intambara, ko ahubwo kibereyeho gukumira intambara no kubungabunga amahoro.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ubwo yakurikiranaga imyitozo yo kumasha y’ingabo z’u Rwanda izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023, yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Ati “Ndabanza mpere ku myumvire y’umwuga, ntabwo turinda igihugu gusa twaracyubatse, turacyubaka, n’ubu turacyakomeza kucyubaka, ikinyabupfura ni urufunguzo rwo gutsinda mu kazi kacu. Discipline(Ikinyabupfura) ituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya ha ngombwa ntiyangirike. Discipline rero nayo ntabwo ihagije ariko nicyo twubakiraho, hari ukumenya hari ukwiga bizmaura bwa bushobozi kuko ushobora kugira ikinyabupfura waba udafite ubumenyi, waba udafite kwiga, waba udafite amahugurwa, iyo discipline ubwayo gusa utubakiyeho ntaho ikugeza, ntabwo ujya kure.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko RDF itabereyeho gushoza intambara.

Ati “RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”