Nyagatare: Ahazwi nko kwa Ngoga abaturage bariherera ku gasozi!

Mu mujyi wa Nyagatare ahazwi nko kwa Ngoga, hari abaturage bahakorera

binubira kuba hari harubatswe ubwiherero rusange, nyuma bukaza gufugwa mu

buryo budasobanutse, bakaba biherera mu ishyamba riri hafi yabo.

Ni mu kagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare, ukigera ahari ubu

bwiherero hazwi nko kwa Ngoga hegereye umuryango winjira mu bitaro

by’akarere ka Nyagatare, uhasanga abaturage batandukanye bahakorera, bavuga ko

ubu bwiherero babwifashishaga mu gihe babaga bakubwe.

Umwe ati”byadufashaga kubona aho umuntu yiherera mu buryo bumworoheye tugatanga amafaranga ijana y’umuntu uhakora isuku.”

Undi yungamo ati”ubwiherero hano bugikora bwafashaga umuntu kwiherera ku bakorera ahangaha ndetse n’abagenzi,bwari bwaradukijije umwanda wagaragaraga hano hose.”

Kuba ubu bwiherero bifashishaga bumaze igihe bufunze, bavugako bibabangamiye

kuko biherera ahatarabugenewe mu ishyamba ribegereye, bikaba byanatera

indwara zituruka ku mwanda, bagasaba ko bafashwa bugafugurwa.

Ati”umwanzuro se babufunze burundu ntizongera gukora nanjye nk’umuntu uhaba icyo kibazo nirirwa nkibaza.nyine iyo dushatse kwihagarika bigoye rimwe na rimwe wigira mu ishyamba.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Bwana

MATSIKO Gozague na we avuga ko ubu bwiherero bugiye gusanwa bidatinze

bukongera gukoreshwa.

Ati”bwafunzwe kubera bukenewe gusanwa icyo twakora ni uko twakwihutisha imirimo yo kongera hasanwe nihamara gusanwa hazongera hakoreshwe nk’ubwiherero rusange rwose.”

Mu bihe bisimburana abahakorera ndetse n'abahagenda bakomeza kujya kwiherera

mu ishyamba rihaturiye, ibi nanone bikaba ari bimwe mu byangiza ibidukikije.

Mu gihe hadakemuwe iki kibazo, aba baturagege bazakomeza guteza umwanda

muri uyu mugi wa Nyagatare batasibye kuvuga ko uri mu yunganira uwa Kigali.