Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yakiriwe  ku meza na Mohamed Bazoum wa Niger - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yakiriwe  ku meza na Mohamed Bazoum wa Niger

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu wa kane nibwo Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, aho yitabiriye inama idasanzwe yiga ku iterambere ry’inganda n’ubukungu muri Afurika.

Iyi nama igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika ibera muri Niger kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022.

Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’.

Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika.

Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.