Abikorera barasabwa guha amasezerano y’akazi abo bakoresha

Sendeka z’abakozi mu Karere ka Nyagatare, zirasaba abikorera bo muri aka karere guha abakozi amasezerano y’akazi, kuko byafasha mu kongera umusaruro wabo bikanagabanya ikigero cy’ubushomeri mu Karere.

Ubushakashatsi bwa minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo bwa 2022, bugaragaza ko akarere ka nyagatare ubushomeri ku kigero cya 19.3% bigashyira ku mwanya wa 23 mu turere 30.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko iyi ari intambwe yo kwishimira nubwo bidahagije.

Uyu muyobozi avuga, mu rwego rwo gukomeza imihigo, hari imishinga mu ngeri zitandukanya cyane cyane mu buhinzi n’inganda nk’Akarere, bitezeho ko izatanga imirimo myinshi ku baturage ba Nyagatare.

Ati “Ku ufatanye n’abikorera hari imishinga itandukanye turimo tuvugana nabo igiye kuza. Ibyo byose bizaba biri muri gahunda z gutanga akazi, twizera ko mu mwaka utaha ndetse n’indi iri imbere tuzaba turi ku kigero cyiza cy’abaturage bacu bafite akazi.”

Icyakora Akarere ka Nyagatare kaza mu turere 14 twa mbere, tukigaragaramo umubare munini w’urubyiruko rutari mu ishuri, mu mirimo cyangwa amahugurwa atandukanye.

 Mu mpamvu zigaragazwa,zirimo n’abasezeye mu kazi.

Aha niho Bwanda Andre Mutsindashyaka, umunyamuryango w’Impuzamasendeka y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR, ahera agaragaza ko ibi biterwa ahanini n’abakoresha badaha abakozi amasezerano y’akazi, n’abayatanze batanga ay’igihe gito atagirira umumaro uyahawe.

Ati “Dusaba abakoresha rwose pee badatanga amasezerano y’akazi yanditse cyane ko biteganywa n’itegeko ry’umurimo. Kandi tugasaba ko amsezerano y’akazi atangwa ataba ay’ukwezi kumwe, ataba ay’amezi atatu kuko ayo masezerano n’ubundi ntabwo umukozi abasha kuyajyana muri Banki ngo babashe kumuha inguzanyo.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo bamuhe amasezerano y’igihe kitazwi cyangwa niba ari nay’igihe kizwi abe ari nk’ay’imyaka ibiri, imyaka itatu, banki ku buryo koko wa mukozi  iyo abashije kuyigana ibasha kumuha inguzanyo akabasha kugira umushinga akora. Uwo mushinga akoze ubasha gutanga akazi ku muntu mushyashya, uwo nawe akabasha guteza imbere umuryango we.”

Bwana Mugume Amon, umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera muri Nyagatare, avuga ko nk’ubuyobozi bw’urugaga bafite gahunda mu kwezi gutaha kwa Nzeri  yo kwegera abanyamuryango no kugenzura imikorere yabo, bityo ko iyi ngingo baziyerabaho byimbitse.

Ati “Barimo baravugana nabo kugira ngo basuzume koko ese ikibazo cyo kudatanga amasezerano arambye y’abakozi yaba koko ari byo? Ariko ndizera neza ko ibyo nabyo mubyo tugiye gutangira gukora muri uku kwezi kwa Cyenda guhera tariki ya Mbere, ibyo byose bizasuzumwa tukareba koko niba aribyo kandi turizera ko bizakorwa neza kurushaho.”

Muri rusange, intara y’amajyepfo  niyo iza ku mwanya wa mbere mu ntara zugarijwe n’ubushomeri, aho ifite ijanisha rya21.5%, igakurikirwa n’umujyi wa Kigali ufite 20.9%, uburengerazuba bukagira 20.8%, amajyaruguru afite 20.4%, mu gihe intara y’uburasirazuba ariyo yugarijwe n’ubushomeri kuruta izindi zose kuko ifite ijanisha rya 19.1%.

CYUBAHIRO GASABIRA GAD