Hari abaturage batuye mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, basaba kwishyurwa ingurane ku butaka bwabo bwanyujijweho amapoto y’Amashanyarazi.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyanyujije amapoto y’amashanyarazi mu mirima y’aba Baturage batuye.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, aba baturage baravuga ko batarishyurwa amafaranga y’ingurane kandi barabariwe.
Umwe ati “Ikibazo cya REG nabwo baratwangirije ubwa mbere, baraza baratemagura intoki n’ibiti byari birimo, batwandikira amafaranga bazaduha, baratwandikisha turasinya. Baragenda barahera ntibagarutse. Ejo bundi baragaruka ubwa Kabiri, ngo bagiye kongeraho izindi nsinga kugira ngo umuriro ugire ingufu. Icyo gihe njye narisjije ndabahagarika.”
Undi yagize ati “Batumeye ibigori, barabara gusa turategereza turaheba kugeza n’uyu munsi. Bagarutse gushaka kongera umuriro abaturage turababwira tuti rero nt akuntu mwakongera kutwangiriza ibintu kandi n’ibya mbere batari baduha amafaranga.”
Aba baturage baravuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukabizeza ko bitarenze muri Kanama bazaba bamaze kubona amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere.
Barasaba kwishyurwa kuko barimo kudindira mu iterambere.
Umwe yagize ati “Ariko ibyo byose biterwa n’iki? Ni ukutagira abavugizi? Ni ukutagira ubufasha bwo kugira ngo twigerere i Kigali kuri za Minisiteri tujye kwibariza? Ubuse ndambara imyenda yacitse ntari mfite urutoki nakuragamo ibikorwa byanjye by’amafaranga? Na Mutuelle twabuze uko tuyitanga.”
Undi muturage utuye muri uyu murenge ati “Baraza bati mwihangane tubirimo, n’ubu ngubu bari batwijeje ko bitazarenga ukwezi kwa Nyakanga na Kanama kugeza n’ubu turacyategereje . Tukaba twibaza rero niba ibi bintu inzego zo hejuru ziba zibizi, niba bipfira mu karere, tuyoberwa ibyaribyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana Mushabe David Claudian avuga ko bazi iby’iki kibazo ndetse ko barimo kuvugana n’ikigo gishinzwe ingufu z’amashyanyarazi (REG) kugira ngo bishyure aba baturage.
“Ikibazo rero turakizi kandi na REG irakizi, ikirimo kurebwa ni uburyo bwo kwishyura bano bantu muri iyi ngengo y’imari y’umwaka dutangiye.” Meya w’Akarere ka Nyagatare Mushabe
Kugeza ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bwamaze kwishyura icyiciro cya mbere cy’abaturage babariwe ingurane ku mapoto y’amashyarazi yanyujijwe mu butaka bwabo, mu gihe abandi bagitegereje bihanganye.
Itegeko rivuga ko iyo umuturage yabariwe ingurane ko agomba kwishurwa bitarenze amazi atatu, none aba bo bamaze imyaka isaga ibiri batarishyurwa.
Ntambara Garleon