Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RIB Yerekanye 6 bakekwaho kwiba Miliyoni 100 Banki mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

RIB Yerekanye 6 bakekwaho kwiba Miliyoni 100 Banki mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe abantu 6 bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 nibwo RIB yatangaje ndetse inerekana abantu bafashwe bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.

Uru rwego rwerekanye abantu batandatu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni mu gihe undi wa karindwi atabonetse ngo yerekanwe kubera impamvu z’uburwayi.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko hari abandi bagishakishwa bacyekwaho gukora ibi bikorwa mu Rwanda.