Ni inde uri busimbure Dr. Iyamuremye ku mwanya wa Perezida wa Sena y’u Rwanda?

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2022, byitezwe ko hatorwa Perezida wa Sena, usimbura Dr. Augustin Iyamuremye, wari Perezida wa Sena y’u Rwanda uherutse kwegura  ku mpamvu z’uburwayi.

Hashize ukwezi inteko rusange ya sena yemeje ubwegure bwa Dr Augustin.

Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika tariki 8 Ukuboza 2022.

Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi, akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.