Menya indwara y’ifumbi ifata amenyo n’uko wayirinda

Indwara y’ifumbi y’amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw’ishinya, kenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri.

Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo, izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi hose.

Indwara y’ifumbi iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, ahanini zigenda zihoma ku menyo; zibasira aho ishinya ihurira n’amenyo, ibi akenshi biterwa n’utuntu tugenda dusigara mu kanwa nyuma yo kurya ntiwoze amenyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba.

Uko iminsi igenda ihita, ishinya itangira gutandukana n’iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y’amenyo n’ishinya, nuko igatangira kwangirika. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku  ryinyo, nuko bagiteri zikarutwikira.

indwara y’ifumbi iterwa n’ibintu bitandukanye;

Iyo igifata uyirwaye, akenshi ntabwo ibimenyetso bihita bigaragara, biza nyuma imaze kumurenga. Abantu benshi bashobora kuyigira ariko ntibagaragaze ibimenyetso, gusa bimwe mu bigaragara birimo;

Kugira ishinya yorohereye, itukura cg ibyimbye,  Ishinya izana amaraso mu gihe uri koza amenyo ukoresheje uburoso,  Ishinya itangira komoka ku menyo, Gutakaza amenyo cg kumva ajegajega, ibi bijyana no gutangira kuvunguka, Amenyo atangira gutandukana mu gihe uhekenya ibintu bikomeye, bishobora no gutuma avamo gutyo.

Hari ibindi bishobora gutera ibyago byo kurwara indwara y’ifumbi birimo;

Kunywa itabi, Kurwara diyabete, Isuku nke y’amenyo, Ibyuma bishyirwa mu menyo nabi, Gutwita, Amenyo ahengamye cg atari mu kanwa neza, Akoko aha bivuze kuba hari abandi mu muryango bayirwaye, Kubura ubudahangarwa (ibi bishobora guterwa n’indwara zibugabanya nka HIV/AIDS)

Hari uburyo wakwirinda indwara y’ifumbi;

Indwara y’ifumbi iravurwa igakira igihe wihutiye kugana kwa muganga w’amenyo hakiri kare. Uburyo bwo kuyirinda bwizewe ni ukoza amenyo buri munsi, kandi buri gihe uko umaze kurya. Kurya indyo ikomeza amenyo inagufasha gukomeza kurinda amenyo yawe, Ni byiza kugerageza uko ubishoboye kwisuzumisha amenyo ku baganga b’amenyo (byibuze 2 mu mwaka) Gukoresha imiti y’amenyo myiza.

Ifumbi iyo itavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye ku menyo, aho atangira gutandukana n’ishinya. Si ibi gusa kuko binatera ikibazo indi mikaya ifashe amenyo n’urwasaya, nuko amenyo agatangira korohera cyane no kuba yahunguka cyangwa akangirika bikomeye, kuburyo hitabazwa abaganga b’amenyo mu kuyakuramo.

Valens Nzabonimana