Perezida Kagame yasabye ba gitifu b’utugari kuba igisubizo cy’aho bayobora

Perezida Paul Kagame yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize igihugu ko aho bayobora bakwiye kwita ku kibazo cy’abana bata ishuri kuko gikomeje guftaa indi ntera.

Ni abagitifu basaga 2000 bahuriye ku Intare Arena mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

Perezida avuga ko mu gihe abayobozi badakorana ngo bakemure ibibazo baba bari guta igihe.

Ati “Aho muba muri, ku rwego muriho mukoreraho, urwego rw’akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza kugwiza umubare w’inzererezi kuri ako Kagari?Biri mu nshingano mufite?”

“Uzasubira inyuma ubwire abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Kugira ngo umubare w’inzererezi wiyongere  haba habaye iki?Haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki?”

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi b’utugari, ko bakwiye guhagurikira ikibazo cy’abana bagwingira kiri aho bayobora bakagikemura.

Ati “Abana barwaye bwaki, nibyo duhora tuvuga buri munsi buri munsi abana bagwingira, ibijyanye n’ubuzima bwabo, aho uri urababona barahari, biterwa n’iki? Ubifitemo uruhare iki kubikemura wowe nk’umuyobozi kuri urwo rwego rw’akagari? Ukore iki? Ukora ute? Wumvikana ute n’abandi bayobozi? Abari aho ukorera cyangwa se abadahari bari n’ahandi ariko mukwiye kuba mwuzuzanya?”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “N’abakorera mu nzego z’ubuzima kuzamuka ndetse bikagera hejuru kuri Minisiteri, mukora mute? Mukorana mute? Birahari ntibihari? Ibyo ibinyuze iruhande ntubyumve, ntubivuge, ntubikemure ibyoi nabyuta guta igihe, muba mwataye igihe, twese tuba twataye igihe cyacu.”

Perezida Kagame yasabye aba ba Rushingwangerero, kudahishira ibibera aho bayobora kabone n’ubwo ababwirwa batakumva.

 Yagize ati “Mujye mubivuga n’iyo waba wibwira uti uwo mbwira ntabwo yumva. Muranyumva? Mujye mubivuga niyo mwibwira ko uwo mubwira atumva, Uzi impamvu yabyo? Nibura wivaneho icyo cyaha cy’uko wabonye ikibi, cy’uko wabonye ikidakorwa gishoboka ntukivuge. Kuko ubwo uba uri mu cyaha nawe, uba uri mu cyaha nk’uwo wakibonanye agikora igihe utakivuze. Wowe witandkanye nicyo uvuge uti njye nabivuze ku rwego rwanjye, ubushobozi mfite bugarukiye aha ariko nabivuze.”

Itorero rya ba Rushingwangerero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza Itorero ku rwego rw’Akagari” ryatangiwemo amasomo n’amahugurwa atandukanye, byose biganisha ku kubaka Umuryango Nyarwanda.

Mu ngingo zaganiriweho harimo izijyanye no gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, inda ziterwa abangavu, kurwanya ruswa n’igisa na yo mu nzego z’ibanze, ubumwe, ubwiyunge, guharanira kwigira, gahundaz’iterambere, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi.