Abasenateri banyuzwe n’ikorwa ry’umuhanda Karuruma-Bweramvura

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ubukungu n’imari, banyuzwe n’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo wa  Karuruma-Bweramvura.

Uyu muhanda wa kilometro 7.8 wakozwe n’abaturage mu murenge wa Jabana, bafatanije n’ubuyobozi, bavuga ko woroheje ubuhahirane.

Ni umuhanda wa kaburimbo wuzuye utwaye miliyoni 84, unyura Karuruma-Bweramvura, uherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere Ubukungu n’Imari bashimye igitekerezo cy’aba baturage basaba bagenzi babo kubigiraho.

Senateri Nkusi Juvenal, Perezida w’iyi Komisiyo ni we ukomeza.

Ati “Ntabwo nagaya kuko urebye uzamutse hano ushima ibikorwa bihari. Dukurikije ibisobanuro baduhaye ukareba agaciro k’ubutaka karazamutse,uwigomwe metero kare imwe yikubye kabiri kubera agaciro k’ubutaka. Inama nagira abandi ni uko kwishyira hamwe ari ikintu gikomeye, kumviikana ku gikorwa ni ibintu bikomeye.”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Jabana baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko uyu muhanda wa Kaburimbo woroheje ubuhahirane hagati y’abahatuye n’indi mirenge, kuko wasangaga hari igihe bishyuye amafaranga y’urugendo rwa moto agera kuri 700 bajya za Karuruma, ariko kuri ubu bishyura 200 rwf mugihe bateze imodoka.

Umwe yagize ati “Ubu dusigaye tujya guhaha mu ma saha y’ijoro kuko ubuzima bwahenz,e mbere byari bikomeye twategeshaga amafaranga agera muri 700rwf ariko ubu ufite 200rwf uratega ukagera iyo ugiye. Uyu muhanda woroheje ubuhahirane.”

Mukaminega Jeannette ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Jabana akaba n’umusigire w’umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko uyu muhanda wafashije abaturage mu kuzamura ubukungu bwabo, kuko basigaye bakora ingendo  bategesheje make bagiye kurangura.

Yagize ati “Ari mu bijyanye n’ubukungu uyu muhanda ufite akamaro cyane,abantu barabasha kujya kurangura, aha hari amamodoka y’amakompanyi atandukanye, cyera bavaga Nyabugogo moto yari 1500Rwf ibaze nawe umuntu uri mu rwego ruciriritse? Cyangwa bakagenda n’amaguru.”

Uyu muhanda Karuruma–Bweramvura watangiye kubakwa mu mwaka wa 2018, ukaba waruzuye utwaye arengaho gato milkiyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda.

AGAHOZO Amiella