Itariki y’itora rya perezida wa repubulika n’ay’abadepite mu Rwanda yamenyekanye

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo byemejwe ko azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, y’aho batorera.

Ayo makuru yasohoytse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024 uzaba ari umunsi w’itora ry’Abadepite mu nzego zihariye., zirimo Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Ingingo ya 4 y’iri Teka rya Perezida ivuga ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, y’aho kwiyamamaza bibera.

Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n’abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, y’aho kwiyamamaza bibera hanze y’u Rwanda; ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu; mugihe ku bakandida batorwamo Abadepite n’inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa iri Teka ni Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisitiri w’Urubyiruko na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.