Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuba umujyi wa Musanze wahawe ingamba zihariye zo kurwanya icyorezo cya covid-19 byatewe n’uko uyu mujyi hamaze iminsi hagaragara abanduye iki cyorezo benshi kurusha ibindi bice.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 14 ukuboza 2020, yanzuye ko umujyi wa musanze uhabwa umwihariko ugeranyije n’ibice bice.
Mu ngamba zihariye zafatiwe Umujyi wa Musanze harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu gihe ahandi zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro, harimo kandi ko inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
Izi ngamba zigena kandi ko muri uyu mujyi imihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30 mu gihe mu bindi bice by’igihugu ari 50.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Tharcisse MPUNGA, yabwiye itangazamakuru rya Leta ko Musanze yahawe umwihariko kubera ubwandu bumaze iminsi buhagaragara.
Yagize ati “Muri ibi byumweru bibiri, ubushakashatsi twagiye dukora dupima abantu batandukanye mu bice bitandukanye Musanze ifite umwihariko w’uko ifite ubwandu buri hejuru cyane ugereranyije na 13% by’abantu bose banduye niho bwaturutse, bivuze ko ubwandu buri ku rwego rurenze ahandi hose mu gihugu. Izi ngamba zihariye za Musanze zagiyeho kugira ngo tugabanye ubu bwandu burusheho gukumirwa.”
Uretse kuba hari ubwandu bwinshi Dr Mpunga yagaragaje ko Musanze ari n’umujyi uhuriramo abantu benshi ku buryo bishobora kuba intandaro yo kwanduzanya iki cyorezo.
Ati “Musanze ni umujyi wihariye mu busanzwe uhuriramo abantu benshi batandukanye ari abava mu gihugu bose bakunda guhurirayo cyane hari nk’abakorerayo inama zitandukanye ni Umujyi w’ubukerarugendo ujyamo abantu benshi.”
“Urebye ni n’umujyi uhuriramo abantu bambukiranya imipaka bava za Congo bajya Uganda, Kenya cyangwa bava Uganda baza mu gihgu benshi bakunda kwinjirira muri Musanze. Ni ahantu rero hahurira abantu benshi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye.”
Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Musanze:
- Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).
- Inama (meetings and conferences) birabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
- Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19 zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.
- Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki.