Kampala: Harasubukurwa ibiganiro by’u Rwanda na Uganda

Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda irateganya kongera guhura kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu biganiro bibera i Kampala muri Uganda.

Abari bahagarariye ibihugu byombi bahaye ikiganiro abanyamakuru nyuma y’inama bagiranye i Kigali muri Nzeri 2019

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye KT Press ko ibyo biganiro bibera ahitwa Speke Resort Munyonyo.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza intumwa ziruhagarariye muri Uganda muri ibyo biganiro bizarebera hamwe aho imyanzuro y’amasezerano ya Luanda ndetse n’imyanzuro y’inama ya mbere yabereye i Kigali igeze yubahirizwa.

Iyi nama ni iya kabiri igiye kuba nyuma y’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola muri Kanama uyu mwaka. Ni amasezerano yari agamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda no mu karere ibyo bihugu biherereyemo.

Iyi nama ya kabiri ibaye nyuma y’igihe kinini yari imaze itegerejwe kuko yagombaga kuba mu Kuboza 2019, nyuma y’iminsi 30 ikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uracyarimo agatotsi n’ubwo ibihugu byombi mu nama yabereye i Kigali byari byemeranyijwe kurangiza ibibazo biri hagati yabyo no kubahiriza ibikubiye mu myanzuro y’i Luanda.

U Rwanda rushinja Uganda gukomeza gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko umutwe wa RNC. Hari kandi Abanyarwanda benshi bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda, aho bafatwa bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Igihugu cya Uganda gishinjwa kuba abo Banyarwanda kitabarekura cyangwa se ngo kibajyane mu nkiko kibaburanishe ku byaha kibashinja.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, abinyujije kuri Twitter na we yemeje gahunda y’iyi nama ibera muri Uganda kuri uyu wa gatanu ikurikira iyabereye i Kigali, avuga ko ari inama igamije kwiga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angola.

Usibye intumwa z’u Rwanda na Uganda, biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’intumwa zo mu bihugu bya Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyo bihugu bikaba byaragize uruhare mu guhuza u Rwanda na Uganda mu gihe cyo gusinya ayo masezerano.