Imirimo yo mu rugo Idahabwa agaciro idindiza umugore-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe n’umuryango uwanya ubukene n’akarengane Action Aid Rwanda bwerekanye ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro idindiza iterambere ry’umugore kuko amasaha menshi ayamara muri iyo mirimo ntibabone umwanya wo kujya mu mirimo yindi ibyara inyungu z’amafaranga.

Kuvoma kure, no gutora inkwi ni imwe mu mirimo yo mu rugo idahabwa agaciro abagore bavuga ko ibavuna kandi ikabazitira kujya mu bindi bikorwa by’iterambere.

Nirere Ancile wo mu karere ka Musanze  ati “ Urebye umugore wo mu cyaro imirimo yo mu rugo urayikora kuva mu gitondo ubyutse ukageza nimugoroba nta kindi kintu winjije.”

Uwizera Seraphine wo Mukarere ka Karongi  ati “ Iyi mirimo iraruhije iranavunanye ariko ukayikora ugasanga umugabo ntayihaye agaciro, ahubwo usanga akubaza ngo wakoze iki?”

Hari abagabo na bo basanga imirimo yo mu rugo ivuna umugore bityo ko ari ngombwa ko n’uwo basahakanye akwiye kuyiha agaciro kandi akiyimufashamo. Silas Ngayaboshya ashinzwe ibikorwa by’umuryango RWAMUREC ushinzwe gushishikariza abagabo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “ Ikibazo si no kuvunana gusa ahubwo tubibona nk’igihombo ku bagore, tukabibona igihombo ku muryango muri rusange. Ibaze gukora imirimo udafitemo impano, n’uwavuze ko igenewe abagore ntiyarebye niba ariwe uyishoboye gusa kuko n’umugabo wahindutse akayikora neza usanga ayishoboye .”

Ibigo bishinzwe gukwirakwiza amazi n’abamashanyarazi byemera ko kutagira amazi n’ibicanwa ari bidindiza iterembere  ry’umugore, kuko ngo ariwe ufata umwanya munini ajya kubishakisha aho biri mu ntera ndende. Icyakora ngo hari ingamba zihari zigamije kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi.

Uyu ni Umutoni Angele Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu Kigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC   ati “Ugasanga umugabo akubise umugore ati ubundi watinze urihe kandi mu byukuri yaru yagiye gushaka amazi, ariko ubu niba tumufasha kuvoma hafi muri metero 200 wa mwanya yatakazaga ajya kuvoma kure azawukoramo ibindi.”

Mukaruziga Lucie, Ushinzwe iterambere ry’umugore muri mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG.

Ati “ Dutanga gaz aho EDCL yumvikana n’abacuruzi bakomeye, bagafata za gaz bakazijyana mu cyaro abaturage bakazifata ku giciro gito.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahaga wita ku murimo ILO bugaragaza ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, ivuna cyane umugore kubera ko ayimaramo amasaha menshi ugeraranyije n’ayo umugabo ayimaramo.

Umugore ngo ayimaramo amasaha 4h25 Min naho umugabo akiyamaramo isaha imwe n’iminota  23. Iki kibazo ngo hadafashwe ingamba ngo hashobora kuzashira imyaka isaga 200  umugore akivunwa n’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro.

Ministeri y’uburinganire n’itembere ry’umuryango ivuga ko iki ari ikibazo kizakemuka inzego zose zifatanyije. Icyakora ngo hari n’ingamba  zo gushyira ingufu mu kwigisha ihame ry’uburinganire.

Murangira Bosco ushinzwe iterambere ry’abagore ati “ Ikinakomeye cyane cyane kwa kumvisha umwana w’umuhungu, kwa kumvisha umugabo mu kugabanya ya mirimo y’imvune umugore yakoraga idahemberwa mu kubikora rero tuzakomeza kunyura mu mugoroba w’ababyeyi nk’urubuga baganiriramo kugira ngo banagarire kuri ya mirimo babisaranganye.”

Isesengura ryakozwe  n’Ishami rya Loni rishinzwe itembere UNDP ku mibare yo mu bihugu 28   rigaragaza ko imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, itanga umusanzu ukomeye mu iterembere ry’igihugu, aho mu musaruro mbumbe w’igihugu iyi mirimo igira uruhare ruri hagati ya 12 na 40  %.

Daniel HAKIZIMANA