Umugore w’imyaka 30 wahoze ari umukozi wa leta, ahembwa amashilingi ibihumbi 40 agasezera akazi ashaka umwanya wa politiki, byarangiye abaye umuyedi aho bubaka.
Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko uyu mugore Agnes Nkanya, utuye mu ntara ya Tharaka Nithi, yasezeye akazi muri ministeri y’ubuhinzi yari amazemo imyaka 10, kamuhembaga ibihumbi 40 ajya guhatanira umwanya w’umujyanama w’intara, umwanya washoboraga kumuhemba ibihumbi 140 by’amashilingi buri kwezi, iyo aza gutambuka.
Uyu mugore urera umwana w’umukobwa ngo akzi ka ministeri yataye yari afite amasezerano yari kumugeza muri 2065, iyo ataza gushaka ibyinshi nabyo by’igihe gito, kuko umujyanama agira manda y’imyaka itanu.
Umunyarwanda ati “Ingwije yishe Mutamu”
Uyu mugore ntiyahiriwe mu matora, inzara imurembeje yigiriye inama yo kujya gushaka akazi ko kuba umuhereza aho bubaka inzu, ibizwi nk’ubuyedi mu Kinyarwanda gitomoye.
Abaganirije ikinyamakuru Daily Nation, bavuga ko madamu Agnes, ubushobozi yari afite yabukoresheje yiyamamaza, asigara nta n’urwara rwo kwishima.
Agnes Nkanya avuga ko yaretse akazi k’ibihumbi 40 ku kwezi kandi kiyubashye, ubu ahembwa amashilingi 500 nk’umuyede aho bubaka inzu, kandi yanavunitse bikabije.
Aho akora akazi k’ubuyedi no koza imodoka madamu Agnes Nkanya, avuga ko byabanje kumutera ipfunwe kuba umuyedi aho abantu bari bamuzi nk’umuntu wiyubashye ukorera leta, cyane ko yari yaratangiye aka kazi afite imyaka 20, mu mvugo ye ati “Nta kundi byagenda umwana yakwicwa n’inzara ntiriwe nshukura imisingi nanavangavanga amasima.”
Uretse kuba ari umuyede kandi ngo anoza imodoka mu binamba ashaka ubuzima, kubera imibereho itoroshye arimo.
Uyu mugore wahirimbaniye perezida William Ruto, yasabye ko yaba we ndetse na guverineri bamwibuka ko yari umurwanashyaka w’imena, bakamushakira akazi katari ukwirirwa acukura imisingi kuko yabaye inkingi ya mwamba mu ishyaka UDA, rifite ubutegetsi nubwo bwose atahiriwe ngo abone intebe.
Abamukoresha mu buyede bavuga ko batamuhaye akazi bazi ko yahoze akomeye byamenyekanye nyuma, ariko igikomeye bamufasha ni ukumuha akazi kugeza abonye agahuye n’ubuzima yahozemo mbere.