Mizengo Pinda wahoze ari Minisitiri w’Intebe yavuze ko yifuza ko umutegetsi mukuru mu gihugu Dr Pombe Magufuli yakongererwa indi manda y’imyaka 5 nyuma y’uko azaba arangije izo yemererwa n’itegeko nshinga ry’igihugu cya Tanzaniya.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko bwana Pinda avuga ko akurikije umurongo uyu mutegetsi yazanye mu gihugu, yagahawe amahirwe akarangiza imirimo yatangiye.
N’ubwo bwose uyu muyoboke w’ishyaka CCM riri ku butegetsi ashaka ko Magufuli aguma ku butegetsi, nyir’ubwite we yagaragaje ko nta n’umunsi umwe azamara ku ntebe iruta izindi mu gihugu, manda ye yemerewe nirangira.
Si uyu wahoze mu butegetsi ushaka Magufuli ko yategeka igihe kirekire, kuko hari bamwe mu baturage banagejeje ikirego mu rukiko rw’ikirenga basaba ko itegeko nshinga ryahinduka bwana Magufuli agategeka ubuziraherezo.