Tanzania: Benjamin Mkapa yanenze imikorere y’ishyaka riri ku butegetsi

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida yanenze imikorere y’ishyaka riri ku butegetsi CCM uko ryitwara muri politiki avuga ko bitajyanye n’igihe.

Ni igice gikubiye mu gitabo uyu munyapolitiki uri muzabukuru amaze kwandika.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko bwana Mkapa avuga ko ishyaka CCM ryitwara nko mu gihe cy’ishyaka rimwe rukumbi mu gihugu, akavuga ko rikwiye gufungura urubuga rwa politiki kimwe n’ayandi bagahanganisha ibitekerezo n’abatavuga rumwe nayo.

Benjamin Mkapa avuga ko bene iyi migirire akenshi usanga ituma ishyaka rishobora guhora ryerekana ibitangaza ryakoze kuko nta rubuga rw’impaka ruhari.

Kuri we asanga abanyapolitiki bakwiye gusenyera umugozi umwe ariwo wo kubaka igihugu,a riko akagaya n’amashyaka yumva ko atavuga rumwe na Leta aho kwerekana ibyo azamarira rubanda agahora aririmba kubohora abaturage kandi igihugu kimaze imyaka n’imyaniko kigenga.