Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Kurwana urugamba natangiye ntibisaba kuba umukandida – Dr. Kiiza - FLASH RADIO&TV

Uganda: Kurwana urugamba natangiye ntibisaba kuba umukandida – Dr. Kiiza

Dr. Kiiza Besigye uri mubashinze ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko atariwe kampara muri iri shyaka, yongeraho ko nubwo benshi bategereje kumenya niba azaribera umukandida perezida, urugamba yatangiye rwo kuzana impinduka mu gihugu kururwana bidasaba kuba umukandida.

Ikinyamakuru daily Monitor cyanditse ko bwana Besigye umaze gutsindwa inshuro enye(4) na perezida Museveni yagarutse kukuba igihugu nta murongo gifite wo kwita kungaruka za Covid-19.

Iri shyaka ryaraye ryakiriye Elias Lukwago utegeka umujyi wa Kampala, avuga ko impamvu yavuye mu ishyaka Democratic Party ritigeze rimushyigikira mubikorwa byose bya politiki.

Ubu FDC iri mu mayira abiri y’uzarihagararira mu matora umwaka utaha, ariko ngo uko byagenda kose azaboneka, kuko perezida waryo Patrick Amriat yatangaje ko bitarengeje kuwa mbere mu cyumweru gitaha azaba yiteguye kuba umukandida.

Icyakora ngo iri shyaka riracyafite agatima kuri Kiiza Besigye ko wenda abakurambere bamuvugiramo akemera kongera guhatana na Museveni ku nshuro ya gatanu.

 Perezida waryo avuga ko ubu atakwerura ngo avuge ko Besigye yinangiye burundu, ariko ngo igihe yabyanga ashimitse banafata Lukwago winjiye bushya.