Kigali: Abarwayi 219 mu minsi itatu-Minaloc yasabye kutajejenka

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko mu minsi itatu habonetse abarwayi bashya 219 ba coronavirus.

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bari bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye kuri iki Cyumweru.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali ariho hakomeje kugaragara ubwandu bushya cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo na minisiteri.

Minaloc ibinyujije kuri Twitter yongeye gukebura abanyakigali, ivuga ko badakwiriye kujenjekera icyorezo.

Yagize iti “Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 253, barimo 219 babonetse muri Kigali gusa Banyakigali, tureke kujenjeka.”

Minaloc yakomeje yibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ko kutayubahiriza ari uguhungabanya umutekano.

Bati “Duhagurukire kurwanya Koronavirusi, ntugende udafite agapfumamunwa,nta gucaracara nyuma ya saa 21:00, nta kugenda twegeranye, nta kujya ahantu hafunze turi benshi, nta kujya mu tubari kandi twirinde ingendo zitari ngombwa.Kutubahiriza amabwiriza ni uguhungabanya umutekano.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, kuri iki Cyumweru yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Dr Ngamije yavuze ko atari ngombwa ko iyi ndwara yica abantu benshi kugira ngo abandi bumve ko ikomeye ndetse ko bidakwiye ko abantu bajya impaka ku bukana bwayo, ku buryo umuntu ahitamo kujenjeka kugeza yanduye.

Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo, mu minsi irindwi.