Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Haburijwemo igitero cyagabwe n’umutwe wa ADF - FLASH RADIO&TV

RDC: Haburijwemo igitero cyagabwe n’umutwe wa ADF

Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ADF mu mujyi wa Oicha ufatwa nk’umurwa mukuru w’Akarere ka Beni.

Aba barwanyi ngo bari bateye ibitaro bya oicha bamaze gutwika inzu zari hafi aho ngaho.

Radio Okapi ivuga ko aba polisi n’abasirikare bafatanije bagashwiragiza aba bari bagabye iki gitero.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace Col.  Jean-Pierre Wumbi yabwiye Radio Okapi ko aba barwanyi ba ADF bashakaga gutwika ibitaro bikuru bya Oicha ariko amabombe bateye ntiyahagera, gusa ngo batwitse imwe mu nzu zisuzumirwamo ibizami by’abarwayi.

Nubwo inzego z’umutekano zivuga ko ubu umwuka wongeye kuba mwiza, amakuru aravuga ko abaturage benshi muri kariya gace bahunze.