RDC: Haburijwemo igitero cyagabwe n’umutwe wa ADF

Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ADF mu mujyi wa Oicha ufatwa nk’umurwa mukuru w’Akarere ka Beni.

Aba barwanyi ngo bari bateye ibitaro bya oicha bamaze gutwika inzu zari hafi aho ngaho.

Radio Okapi ivuga ko aba polisi n’abasirikare bafatanije bagashwiragiza aba bari bagabye iki gitero.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace Col.  Jean-Pierre Wumbi yabwiye Radio Okapi ko aba barwanyi ba ADF bashakaga gutwika ibitaro bikuru bya Oicha ariko amabombe bateye ntiyahagera, gusa ngo batwitse imwe mu nzu zisuzumirwamo ibizami by’abarwayi.

Nubwo inzego z’umutekano zivuga ko ubu umwuka wongeye kuba mwiza, amakuru aravuga ko abaturage benshi muri kariya gace bahunze.