Amazina ye nyakuri ni Jidenna Theodore Mobisson yavutse ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa1985 ubu afite imyaka (34) yamenyekanye cyane nka Jidena ,uyu mugabo ni Umunyamerika w’umuraperi ,umuririmbyi akaba n’umwanditsi w;indirimbo yewe abasha no kuzikora kuko ari umu producer.
Jidenna Theodore Mobisson yavukiye ahitwa Wisconsin Rapids kuri se Tama Mobisson w’umuzungu na Oliver Mobisson w’umunya Nigeriya aha muri Nigeria akaba ari naho yakuriye dore ko ariho se yigishaga ibijyanye na mudasobwa(computer science) ku myaka 6 gusa umuryango we wasubiye muri America. Ise umubyara yitabye Imana mwaka wa 2010.
Atangira umuziki hari mu mashuri yisumbuye aho yashinze itsinda ry’abaraperi ryitwaga BlackSpadez, yashyize Alubum ye yambere n’iri tsinda muri Miltony academy ari naho yasoreje amashuri mu mwakawa 2003 maze ahita yemererwa kwiga muri Havard University gusa we yihitiramo kwiga muri muri Stanford University aho yize ibijyanye n’amajwi Sound Engineering muri 2008 asoje kaminuza niho yakomeje kariyeri y’umuziki.
Mu mwaka wa 2015 yashyize ahagaragara indirimbo ebyiri iyitwa Classic man n’indi yitwa Yoga naho Alubumu ye yambere yatumye amenyekana yitwa The chief yayishyize hanze bwa mbere ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri mu mwaka wa2017 ikaba yarageze ku mwanya wa 38 kuri Bill board 200 urubuga rw’Abanyamerica rubara indirimbo zikunzwe kandi zigezweho.
Mu kwezi kwa gatandatu k’umwakawa 2016 yashyize hanze indi ndirimbo yise The chief don’t run, naho ku itariki ya 17/2/2017 asohora iyitwa The chief
Uyu muhanzi twabibutsa ko kandi yahuriye Na Nasty c umuraperi w’umunya Afrika yepfo ,Dj Maphorisa n’abandi bahanzi ba hano muri Afrika mu ndirimbo yakunzwe cyane bise Particular Yatangaje ko kandi ku itariki ya 29 z’ukwa 7 uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yise Sou Sou.