Abategetsi bavuze ko batiteguye kugira icyo bakora ku izamuka ry’ibiribwa ku masoko ahubwo ibiciro bizagenwa n’uko abantu bagana amasoko.
Muri iki gihugu haravugwa itumbagira ry’ibiciro by’ibigori.
Ikintamakuru The Citizen cyandika ko ikilo kimwe cy’ibigori muri Kanama uyu mwaka cyaguraga amashilingi 1000 ubu kigeze ku mashilingi 1600.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Hussein Bashe yabwiye Abadepite ko Igihugu kizagabanya kugura umusaruro wajyaga mu buhunikiro bw’Igihugu.
Intumwa za rubanda ntizanyuzwe zibaza icyo ubutegetsi buri gukora ku kibazo cy’iri zamuka nyamara rubanda rugufi rutunzwe nabyo rwicira isazi mu jisho.
Uyu mutegetsi yavuze ko buri gihe ibiciro bizamuka bikanamanuka, avuga ko Leta icyo yakora ari ukongera umusaruro gusa.