Uganda: Amerika yasabye iperereza ku buriganya buvugwa mu matora

Abategetsi ba Leta zunzwe ubumwe za Amerika basabye leta ya Uganda gukora bwangu iperereza kubibazo byaranze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021, kandi bakihutira gufatira ibihano abasirikare n’abapolisi bakuru bivugwa ko bahohoteye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuvigizi wa Deparitoma ya Amerika ishinzwe ububanyi n’abahanga Ned Price yavuze ko igihugu cye gifite amakuru atatangarije ibimenyetso, ko amatora ya Uganda imvururu zabayemo zari zihishwe inyuma n’abashinzwe umutekano.

Uyu mutegetsi wa Amerika yavuze ko hari ibihano bitegereje abasirikare n’abapolisi bahohoteye abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abo muri sosiyete sivile.

Icyakora perezida Museveni ubwe aherutse gutangaza ko abashinzwe umutekano bishe abasivili 54 mu gihe cyo kwiyamamaza mu  kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, ahanini bishingiye kumyigaragambyo yari ishyigikiye kandida Kyagulanyi Robert wamenyekanye nka Bobi Wine.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abategetsi ba Uganda bavuze ko ibyatangajwe na Amerika guverinoma izicara ikabyigaho ikabona kugira icyo isubiza.

Ku ruhande rwa Ned Price uvugira deparitoma ya Amerika yavuze ko igihugu cye gikeneye iperereza ryigenga, ryizewe kandi ritabogamye rikagaragaza ababigizemo uruhare kandi Washington hari icyo izabikoraho.

Inteko ishinga amategeko ubu yasabye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu General Haji Abubaker Jeje Odongo kuyitaba akagaragaza urutonde rw’abantu bose barigishijwe mu gihe cy’amatora akavuga abafitwe n’igipolisi n’igisirikare.

Iyi ni ingingo yakunze kutumvikanwaho kuko habayemo kwitana ba mwana, kuko nk’ubu igipolisi cya Uganda cyandikiye igisirikare gisaba ko cyerekana abantu bose gifunze, hakamenyekana niba umubare polisi ifite uhuye n’ababarirwa mu 100 bafitwe n’igisirikare.

 Iki gisirikare nacyo giherutse kuvuga ko nta muntu n’umwe gifite mu maboko.