RDC: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yatabaje amahanga ku mutekano wo mu Burasirazuba

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Christophe Mboso N’kodia yahamagariye umuryango w’abibumbye, LONI n’ibihugu by’ibituranyi bya Congo Kinshasa gutiza amaboko iki gihugu bakarandura imitwe yose yitwaje intwaro yigaruriye uburasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru avuga ko akarere k’uburasirazuba bwa Congo hakorera imitwe yitwaje intwaro irenga 120 kandi buri gihugu gituranye nayo gifitemo abarwanyi bavuga ko bashaka ubutegetsi mu bihugu bakomokamo.

Iri tangazo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yashyize hanze rije nyuma y’urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani wishwe arashwe atezwe igico ahitwa Kibumba muri teriwtari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwihutiye gutangaza ko uyu mutegetsi wo mu Burayi yaba yarishwe n’umutwe wa FDLR ukomoka mu Rwanda, urimo abashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ikinyamakuru l’actualite cyanditse ko perezida w’Abadepite ba Congo yavuze ko uwo mutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu umaze guhitana abanye-Congo babarirwa muri miliyoni 8, akaba ariyo mpamvu Loni n’ibihugu bituranye na  Congo bikwiye kumva uburemere bw’iki kibazo bigatabara.