Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ibigo by’amashuli bihagarika kwirukana abanyeshuri biga bafite amaderedi n’imisatsi iboshye ibizwi nk’uburasita.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko uburasita nabyo ari ubundi bwoko bw’idini kandi ryemewe mu gihugu ku buryo abarasita bagomba guhabwa uburenganzira bwabo.
Ikinyamakuru cyanditse ko ikirego cyari cyatanzwe n’umubyeyi ufite umwana w’umukobwa wigaga muri Olympic High School mu mujyi wa Nairobi ubwo yirukanwaga ku kigo.
Umucamanza yavuze ko itegeko nshinga ry’igihugu ridasobanura neza ikitwa iyobokamana cyangwa se idini nyamara inkoranyamagambo(Dictionaire) yo ibisobanura neza.
Iki kinyamakuru kivuga ko umubyeyi ajya kohereza umwana we muri iki kigo, yari yabamenyesheje ko aba mu cyiciro cy’Abarasita bo muri Kenya bazwi nka Rastafarian Society of Kenya.
Ikigo cyabirenzeho cyanga kumwakira kuko afite bene iyi misatsi.