RDC: Amaradiyo yose yiriwe afunzwe

Amaradiyo yose yiriwe afunzwe mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’amajyarugu abanyamakuru bigaragambiriza ifungwa rya Radio y’abaturage yakoreraga mu karere ka Oicha.

Urubuga rwa Radio Okapi rwanditse ko ihuriro ry’ibinyamakuru ryasabye ko inzego zibishinzwe zikora iyo bwabaga abantu bitwaje intwaro bateye iyo Radio bamenyekana kandi bagahanwa.

Iyi Radio yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ku wa mbere w’icyumweru turi gusoza.

Abafite amaradio bagera ku 8 bafashe iki cyemezo cyo kuzicecekesha bashaka kwerekana ubufatanye ndetse no gushyira igitutu ku nzego zicunga umutekano.

Uru rubuga rwanditse ko n’ubwo amaradio yandi ari gusamira gusa, hari iyitwa Radio Nuru yanze kwifatanya n’abandi ku mpamvu zitatangajwe.