Perezida Museveni yatangiye kwiyegereza abamugejeje ku butegetsi kubera Muhoozi

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, ngo yaba yatangiye kugirana ibiganiro naba Sekombata babanye muri NRA bamugejeje ku butegetsi ahazaza ha Uganda, ndetse n’uko babona umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba, aramutse amusimbuye.

Ikinyamakuru Chimpreports, ngo gifite amakuru ko ibi biganiro biri kubera mu cyaro, mu bice bwana Museveni akoreramo ubworozi bwa Gisozi na Rwakitura.

Uwatanze aya makuru nawe wahoze mu nyeshyamba zagejeje Museveni ku butegetsi, avuga ko ibiganiro bimara amasaha nibura atandatu kandi abona ari umuntu urajwe ishinga no kumva.

Aba bantu ngo babwiye uyu munyamakuru ko Perezida Museveni, yiyegereje aba ba Sekombata ngo bamuhe impamvu bamwe bashyigikiye umuhungu we Muhoozi ku kumusimbur, ndetse n’abatamushyigikiye bagatanga impamvu zabo.

Ibi biganiro bya Perezida Museveni, ngo abitangiye nyuma yaho abo barwananye intambara yamugejeje ku butegetsi, batangiye kutakira neza inkundura ya general Muhoozi umaze igihe ashaka ubutegetsi, wanatangaje ko muri 2026 aziyamamaza.

Ibi ngo byaba byaratangiye kubabaza abo muri NRA barwanye urugamba, none amatunda akaba ari kuribwa n’uwo bicaje ku ntebe.

Amakuru y’iki kinyamakuru aravuga ko bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru, abacuruzi ndetse n’abakiri mu butegetsi babaye muri NRA, barahiye ko badateze gushyigikira ko Muhoozi aba perezida wa Uganda.

Hari ngo abatangiye gushyiramo amafaranga yo guca intege abari mu kitwa MK Movement, cy’abashyigikiye uyu musirikare w’imyaka 49 ngo babivemo kuko ari ukugambanira Uganda.

Umuntu wa hafi ya Perezida Museveni yavuze ko Perezida ubwe azi aka gatsiko gakomeye k’abadashyigikiye umuhungu we, ubu ngo ari gushaka ko yabaha ibyo bifuza bagatuza, nubwo hari abavuga ko icyo badashaka ari ukumva Uganda itegetswe na Muhoozi kuko ataricyo barwaniye.

Nka General Kahinda Otafiire usanzwe ari minisitiri w’umutekano mu gihugu, aherutse kuvugira ku karubanda ko nta muntu abantu bakwiye gushyigikira ku butegetsi, uretse perezida Museveni.

Adaciye ku ruhande yabwiye General Muhoozi ko imihanda inyerera idatwarwamo imodoka n’abana kuko bazigusha.

General Kahinda yabwiye abaturage ba Kiruhura ko aba bana bashaka ubutegetsi baba bagamije kwigizayo abasaza nta kindi bafite, uretse ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nta Muhoozi hari Museveni.

Umwaka ushize General Salim Saleh uvukana na Perezida Museveni, yagerageje guhuza aba ba Sekombata ariko byaramunaniye, ngo ntibashaka Muhoozi.

Mu kiganiro cy’ibanga umunyamakuru yagiranye na Otafiire amubaza impamvu yanga General Muhoozi, yamubwiye ko ari umuntu ugirwa igitangaza n’abanyamakuru.

 Aba ba Sekombata bahoze muri NRA bavuga ko Museveni agomba kubategeka nanagira imyaka 80 n’imisago, ndetse ngo bari kurwanya umuhungu we ahantu hose.

 General Muhoozi ubu ngo akoresha iturufu yo kuba yarunze u Rwanda na Uganda imipaka igafungurwa, ndetse no kuba urubyiruko rwumva neza icyerekezo cye, ngo nibyo biteye ubwoba ba Sekombata bahoze muri NRA.