Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: FARDC irashinjwa ubwicanyi bw’abasivile mu ntara ya Ituri - FLASH RADIO&TV

RDC: FARDC irashinjwa ubwicanyi bw’abasivile mu ntara ya Ituri

Abadepite bakomoka mu ntara ya Ituri, barashinja ingabo za leta ya Kongo ubwicanyi muri iyi ntara, ndetse bagashinja ubutegetsi bw’intara kurebera no kwigira ntibindeba.

Aba badepite baravuga ko abasirikare ba leta FARDC bishe abasivile basanzwe muri teritwari ya Aru muri iyi ntara ya Ituri, bagamije guhorera mugenzi wabo wari wishwe n’imitwe y’abitwaje intwaro.

Radio Okapi iravuga ko aba baturage bishwe mu majoro yo kuwa Kane ukagera ku wa mbere mu cyumweru gishize.

Aba badepite baravuga ko muri uko kwica kw’ingabo za leta ku baturage zishinzwe kubarinda, benshi bakomerekejwe n’amasasu kandi inzu nyinshi ngo basize bazitwitse.

Depite Jean-Claude Draza avuga ko ibi byatangiye tariki ya 21Mata 2023, mu mujyi wa Bunia ubwo ingabo zoherezwaga gufata umuturage wari ufitanye ibibazo na leta.

Aba badepite bavuga ko aba baturage bishwe abamenyekanye ari barindwi, bagasaba ko haba iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu igisirikare cya Kongo gikora mu gicuku nk’abandi.

 Iyi teritwari ya Aru ubusanzwe ngo nta bwicanyi bwahabaga, ariko abarwanyi ba CODECO na ADF bamaze kuhagera, abasirikare ba leta batabafata bakica abaturage.

Leta ya Kongo yagejejweho iki kibazo nta kintu iravuga kuri ubu bwicanyi.