Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abadepite mu Rwanda bagiye gutangira kumva impumeko y'abaturage - FLASH RADIO&TV

Abadepite mu Rwanda bagiye gutangira kumva impumeko y’abaturage

Umutwe w’Abadepite wateguye igikorwa cyo kwegera abaturage mu Ntara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025 A cyatangijwe no kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2024.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira, rivuga ko ingendo z’Abadepite ziteganyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali guhera uyu munsi ku wa Kane tariki 24 kugeza 26 Ukwakira 2024.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yagize ati: “Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n’inzego bireba.”

Itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha iyi gahunda

Itangazo rikomeza rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abagize Umutwe w’Abadepite bazasura kandi imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi b’inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.