RDC: Sosiyete Sivile  ivuga ko M23 itigeze iva mu bice yafashe

Sosiyete Sivile muri teritwari ya Rutshuru, yamaganye ibyatangajwe n’umutwe wa M23, ko wavuye mu birindiro byawo, ivuga ko ari ukujijisha aba barwanyi batigeze bava aho bafashe.

Radio Okapi ivuga ko bwana  Jean-Claude Mbabaze, ukuriye iyi sosoyete sivile avuga ko uyu mutwe wanabeshye ko wavuye mu birindiro bya Rumbangabo , amakuru bafite kandi bahagazeho ari uko uyu mutwe utigeze unahafata na rimwe, akumva batari kuva mu birindiro by’ahantu batafashe.

Bwana  Jean-Claude Mbabaze anashimangira ko azi neza ko M23 itigeze iva muri teritwari ya Nyiragongo, agasanga rubanda ikwiye kubwirwa ukuri kubibera muri iyi ntara ya Nord Kivu.

Uy mukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru, avuga ko abantu bakwiye kwibuka ko kuwa mbere tariki 9 Mutarama 2023, abarwanyi ba M23 bakoze ubwicanyi mu bice bya Tongo, aho baguye gitumo abaturage mu mirima bakabica.

Icyakora kuwa mbere iki kinyamakuru cya Loni, cyari cyatangaje ko hari imirwano yahanganishije M23 n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR, ukomoka mu Rwanda aho Tongo nyine.

Radio Okapi ivuga ko umushakashatsi akaba n’impuguke mu bubanyi n’amahanga wigisha muri Kaminuza ya Lubumbashi, bwana Frédéric Amani, asanga ingabo za EAC, zaramaze gutsindwa uruhenu mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse ashimangira ko izi ngabo ntacyo zikihamaze, agasanga leta ya Kinshasa ikwiye gukora ibishoboka byose izi ngabo zikava muri iki gihugu, zigasubira mu bihugu zaturutsemo.

Uyu mushakashatsi icyo ashingiraho ni uko ingabo z’akarere zananiwe kwirukana M23, ndetse ngo n’aho ziba zarafashe usanga iyo ziharekuye hataba agace katabamo intambara, agasanga izi ngabo yita ko ari baringa zikwiye kuva muri iki gihugu.