Uwahoze ari Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, yimuriwe muri gereza irinzwe cyane ya Kobar, nyuma y’iminsi micye ahiritswe ku butegetsi.
Amakuru avuga ko yari afungiwe mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, arinzwe bikomeye.
Kuri ubu ari inyuma y’ibikuta bya gereza, kandi ngo arinzwe bikomeye.
Ibihe birekire by’imyigaragambyo muri Sudan byatumye uyu mutegetsi wari uyoboye hafi imyaka 30 avanwaho ku ngufu za gisirikare kuri uyu wa kane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugande Oryem Okello yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko igihugu cye cyaha Bashir ubuhingiro nabusaba, n’ubwo yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga ry’i La Haye mu Buhorandi.
Kugeza ku munota twandikaga iyi nkuru, nta yandi makuru ya Bashir yari yasohotse. Uwayoboye ibikorwa bya gisirikare byo kumukura ku butegetsi, Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman Burhan, yagizwe umuyobozi wa gatatu uyoboye Sudan mu myaka myinshi ihise.
Abigaragambya barahiriye kuguma mu mihanda kugeza igihe igisirikare gihereye ubutegetsi abasiviri.