Kirehe: Abagabo n’abagore bitana bamwana kuri nyirabayazana w’amakimbirane

Mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe haravugwa imiryango ibana mu makimbirane ahoraho.

Abagore n’abagabo bagize iyo miryango, bitana bamwana ku waba nyirabayazana w’ayo makimbirane kandi abenshi biyemerera ko babana batarasezeranye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemera ko umurenge wa Gahara hari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango bukavuga ko ahanini iterwa n’ubuharike.

Abaturage baburirwa kubana bikurikije amategeko kugira ngo n’ibibazo bagiranye bikemurwe mu nzira z’amategeko.

Tubisabimana Noheli utuye mu murenge wa Gahara ni mu karere ka Kirehe mu burakari bwinshi, aragaragaza ibibazo biri mu rugo rwe kandi akumvikanisha ko mu biba byose ari we urengana. Abana n’umugore batasezeranye imbere y’amategeko.

Aragira ati “ Iwanjye ho byaracitse sinajya kwirarira, njye ntacyo navuga. Nk’ubu nshobora no kumusiga ahantu rwose, nataha navuga, akanzamura ku giti nkabumba nkagenda nkaryama. Ni cyo kibazo dufite abagabo bo muri Kirehe, Mbese iyo uvuze uti ndakubita umugore, ntawugikubita umugore, iyo umukubise cyangwa ukamucyaha urakubitwa cyangwa bakagufunga.”

Tubisabimana Ahuje imyumvire na mugenzi we uvuga ko bahuje ibibazo ariko mu mvugo yabo humvikanamo igisa nko kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati “ni uko wenda nk’inzego zashyizeho uburinganire zabasha kumenya ko umugabo nawe afite agaciro, bakamenya ko umugabo aba yarazanye uwo mugore, atagomba kuza kugira ngo ategeke uwo mugabo uko yishakiye…Oya ntabwo twasezeranye, none se umugore yagushyira hasi akagukubitisha akubeshyera ngo ugiye kumutema mu mizo ya mbere, ukavuga ngo ugiye gusezerana nawe? Waba ushingiye kuki?” 

Ubwo Tubisabimana Noheli yagaragazaga icyo yise akababaro ke, abagore bagenzi b’uwo bashakanye baritaye mu gutwi nabo baka ijambo ngo basobanure uko babona imibanire y’uwo muryango.

Uwanyirigira Grace n’umwe muri bo yagize ati “Uyu mugabo yarananiranye no mu murenge barabizi. Uriya uvuze ngo umugore we aramukubita, umugore we yararushye ni uko adahari ngo abyivugire.”

Ibibazo by’amakimbirane yo kwa Tubisabimana Noel, binasobanurwa n’umunyerondo w’umwuga ukorera hafi aho, wemeza ko atari rimwe, atari kabiri bajya muri urwo rugo guhosha ubushyamirane.

Aragira ati “Noneho tukumva bateye induru mu rugo, nkabahsinzwe umutekano duhita tujyayo byihuse tukareba ikibazo gihari. Umugore akatubwira ngo ngeze mu rugo aramwbira ngo mvuye mu buraya, ariko iyo turebye dusanga umugabo ari we kibazo.”

Ibibazo by’imiryango ibana mu makimbirane mu murenge wa Gahara, birenze ingero z’ibyo twabonye kuko n’ubuyobozi bw’akarere bwemera ko muri uyu murenge ibyo bibazo byafashe indi ntera. Nsengiyumva Jean Damascene ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aburira imiryango kubana hakurijwe amategeko nk’uburyo bwafasha kwirinda ayo makimbirane.

Ati “ nanababwira ko muri Gahara ari ho hantu dufite ikibazo cyane cy’amakimbirane ashingiye ku buharike, amakimbirane ashingiye ku buharike aratuma ingo zisenyuka. Abantu babane basezeranye, abantu babane babana mu buryo bwemewe n’amategeko bityo ayo makimbirane ya hato na hato abyara impfu. Nta kundi twabyirinda hatubahirijwe amategeko.”

Nsegiyumva Jean Damascene Umuyobozi w’Akarere wungirije

Hari ingero zigaragaza ubukana bw’ingaruka z’amakimbirane yo mu miryango, aho bigera ku bwicanyi bw’abashakanye n’ababakomokaho.

Imibare ya Polisi y’Igihugu yo mu mpera z’umwaka wa 2017  igaragaza ko, hagaragaye ibirego 546 by’abashakanye barwanye mu ngo, ubwicanyi hagati y’abashakanye mu mezi icyenda ya mbere ya 2017 bwabaye 69.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply