Leta ya Singapore, yanyonze Tangaraju Suppiah, w’imyaka 46, nyuma y’uko ahamijwe gucura umugambi wo gucuruza urumogi.
Tangaraju yanyongewe kuri gereza ya Changi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Mata 2023.
Nubwo yanyonzwe ariko umuryango we, impirimbanyi hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bari bamusabiye imbabazi.
Impirimbanyi zavuze ko yari yarahamijwe icyaha ku bimenyetso bidafite ireme kandi ko yabonye ubwunganizi bucye bwo mu rwego rw’amategeko mu gihe cy’urubanza rwe.
Abategetsi bavuze ko mu rubanza rwe amategeko yubahirijwe uko bikwiye ndetse banenga impirimbanyi kubera ko zakemanze akazi nk’inkiko.
Singapour ifite amwe mu mategeko akaze cyane ku isi yo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gihugu kivuga ko ayo mategeko ari urucantege rwa ngombwa mu kwirinda ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu mwaka ushize, iki gihugu cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 ku birego bijyanye n’ibiyobyabwenge, barimo n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe wahamijwe gucuruza ikiyobyabwenge cya heroin (héroïne).
Kuri uyu wa gatatu, umuryango wa Tangaraju Suppiah wari wateraniye kuri iyo gereza iri mu burasirazuba bwa Singapore.