Nyanza:Urukiko rwafatiye umwanzuro mudugudu ushinjwa gukubita umuturage agapfa

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafatiye umwanzuro mudugudu wo mu kagari ka Gatongati mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ushingwa gukubita umuturage agapfa

Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko Charles Kayumba wari umukuru w’umudugudu akaba afunganwe na Kayumba Innocent alias Kajerekani baregwa icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Charles Kayumba na Innocent hari impamvu zikomeye zikwiye gutuma gukomeza bafunzwe banagendeye kumvugo z’abatangabuhamya babashinja.

Innocent yiregura yavuze ko atigeze akora kuri nyakwigendera Eric Ndindabahizi ahubwo yamurangiye aho agurisha ibyo yari yibye.

Charles Kayumba wahoze ari umukuru w’umudugudu wa Gatongati yiregura yavuze ko nyakwigendera akubitwa atarahari ahubwo yari yagiye gusenga, maze ahamagarwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari Ngirinshuti Ezeckiel ngo ajye kumurebera uwo muturage maze Kayumba ahageze asanga uwo nyakwigendera Eric yanegekajwe amwohereza aho yakomokaga mu kagari ka Cyeru hashize akanya yumva ko yashizemwo umwuka.

Charles Kayumba kandi akomeza avuga ko batangabuhamya bamushinja bose bagiranye ibibazo mu bihe bitandukanye ariyo mpamvu ibibatera.

Me Adiel Mbanziriza w’unganira Charles Kayumba we yavuze ko abatangabuhamya bashinja umukiriya we bivuguruza bityo ubuhamya bwabo butahabwa agaciro, yemezaga ko abakubise nyakwigendera bikamuviramo urupfu bacitse ubutabera barimo Gerard Irabizi warushinzwe umutekano.

Me Adiel ashingiye ko kuva nyakwigendera yakwitaba Imana, umukiriya we ntaho yigeze ajya kandi imyirondoro ye izwi nta mpamvu yo kuburana afunzwe agasaba urukiko ko umukiriya we yarekurwa by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwariherereye rusanga Innocent Kayumba icyarimwe na Charles Kayumba hari impamvu zikomeye zaba zaratumye bakekwaho ko bakubise Eric Ndindabahizi bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwategetse ko aba bombi bagomba gukurikinwa bafunzwe muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Itangazamakuru rya Flash ryakurikiranye iri buranisha ntiryamenye niba aba baregwa muri uru rubanza bazajurira iki cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kuko ari abaregwa ndetse n’umwunganizi wabo Me Adiel Mbanziriza batitabiriye isomwa ry’uru rubanza, na telefone njyendanwa ya Me Adiel yahamagawe ngo abibazwe ariko ntiyayifashe.

Nyakwigendera Ndindabahizi Eric yitabye Imana afite imyaka 22 y’amavuko, yasize umugore n’abana babiri.

Yakomokaga mu kagari ka Cyeru ho mu murenge wa Kibirizi bivugwa ko yagiye kwiba mu kagari ka Mututu ho muri uriya murenge imifuka ibiri y’ibishyimbo, maze anabonamo amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y’u Rwanda yari mu gitabo cy’itwa ‘intambara ikomeye’ arayatwara, hari bamwe mu bakekwaho kumukubita bacitse ubutabera barimo uwarushinzwe umutekano bagishakishwa.

Amakuru avuga ko yakubiswe maze ashyikirizwa i Cyeru kw’ivuko aba ariho ashiriramo umwuka.

Theogene NSHIMIYIMANA

Flash