Umuvunyi yahaye NAEB na RDB amezi atatu bakarangiza ikibazo cy’uruganda rwahombye

Urwego rw’Umuvunyi rwahaye amezi atatu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yo kuba byabonye umushoramari ukoresha uruganda rutunganya indodo zikomoka ku magweja leta yashoyemo arenga miliyoni 900 Frw, rukaba rumaze imyaka ine rudakora.

Ni uruganda ruzwi nka ’Kigali Silk Factory’ ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Rurimo imashini zishobora gutunganya izo ndodo ziri hagati ya toni 70 na 100 ku mwaka.

Rutarafunga rwakoranaga n’abahinzi barenga 3500 mu kubyaza umusaruro ubwo budodo buva kuri utwo dusimba, binyuze mu kubagurira ibobere, ibyatsi bifatwa nk’ibiryo by’utwo dusimba.

Mu 2021 ibwo sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yari ifite uru ruganda yitwa HEworks Rwanda Ltd yaseshe amasezerano bituma yaba imashini zaguzwe n’ibindi bikorwa byahakoze bihombera Leta.

Mutaganzwa Patrick wari ushinzwe abakozi muri iyo sosiyete yabwiye RBA ko nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19 yazahaje ibihugu bitandukanye, umushoramari yacitse intege ku bwo kubura abakiliya.

Ati “Natwe twarabibonaga. Niba naramaranye ububiko amezi umunani butarabona abakiliya na we urabyumva. Twari twumvikanye na NAEB ko nubwo HEworks Rwanda Ltd ifunze abahinzi tutazabatererana ngo bya bintu bari bafite bipfe ubusa ahubwo NAEB ikabigura.”

Ubuhinzi bw’ibobere yo kugaburira amagweja bwagombaga gukorerwa kuri hegitari ibihumbi 10, bugateza imbere abahinzi barenga ibihumbi bitanu.

Kubera kubura aho bagemura umusaruro, abahinzi bahingaga ibobere babivuyemo bihingira indi myaka, bakagaragaza ko ari na byo byiza kuko ari byo biri kubungura.

Nyirarukundo Alvera w’i Karongi ati “Ibobere ntacyo yatwinjirizaga. Twarwazaga bwaki ariko ubu turahinga karoti imboga n’ibindi. Twicwaga n’inzara. Twaburaga abaguzi, ibyatsi bikumira mu murima.”

Mugenzi we ati “Ibobere ntabwo zatangaga umusaruro. twaburaga aho tugurishiriza tukamererwa nabi, tubona twahabyaza umusaruro duhinga imboga dore ko duturanye n’amahoteli. Leta na yo yarabitwemereye n’ibyasigaye turi kubirandura.”

Icyakora Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yasabye abahinzi kutarandura ibobere bahinze, akabasaba kuba bihanganye mu gihe hashakishwa umushoramari uzabagurira umusaruro.

Ati “Turasaba ko abo baturage batarandura izo bobere. Hari izindi nzego zagiye muri icyo kibazo. Mu gihe cya vuba hazaboneka undi mushoramari wafata uwo mushinga bityo bakabona inyungu. Inama yatanzwe ni uko RDB na NAEB bashaka undi mushoramari wakoresha urwo ruganda. Twavugaga ko mu mezi atatu baduha raporo y’ibyakozwe. Twasabye NAEB kugaragaza uko ibibazo twabonye mu igenzura uko byakemutse.”

Inzobere mu bijyanye n’ubukungu witwa Straton Habyarimana yagaragaje ko iyo umushinga uza kuba warizwe neza, igihombo leta yahuye na cyo cyari gukumirwa, akavuga ko abahinzi bakwiriye kugira icyo bahabwa.

Ati “Ndi leta nareba uko nabaha nk’agahimbazamusyi mu kugaragaza ko nubwo byabaye tubihanganishije ariko nta gihombo bazagira, uwabihinze wese bakamufasha agakomeza agakora. Yabikora anashishikaye kuko azi neza ko nubwo bitagenze neza mu myaka yashize ubu leta igiye kubishyiramo imbaraga.”

Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva mu 2011 kugeza muri Nzeri 2024 hagurishijwe hanze toni 152,3, mu gihe kuva mu 2019 kugeza ku 2023 umusaruro ukomoka kuri iyi pamba iva ku magweja winjirije u Rwanda ibihumbi 535$.

RBA