Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg, no kwirinda uducurama haba kutwegera no kudukoraho kuko ari two twagaragaye ko twazanye icyorezo cya Marburg.
Mu butumwa bwatambutse muri Video yanyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubuzima Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kumenya amakuru y’uko icyorezo cya Marburg cyaturutse ku muntu wandujwe n’agacurama ari byiza kuko bizatuma u Rwanda rubasha kujya ruhangana n’ibyorezo.
Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bashobora kumva ko uducurama ari two twazanye iki cyorezo bakaba bakwihutira kujya kuturwanya no kuduhiga aho turi atari wo muti ahubwo ko umuti ari ukwirinda kudukoraho no kujya kudusagarira aho tuba.
Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo dushobora kubanduza. Kutwamagana ntabwo ari wo umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”