Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yasabye abakora mu nzego z'umutekano, gukomeza gukorana umwete wabaranze muri 2021 - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yasabye abakora mu nzego z’umutekano, gukomeza gukorana umwete wabaranze muri 2021

Mu butumwa bwifuriza inzego z’umutekano umwaka mwiza wa 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazishimiye ubwitange bwaziranze mu mwaka 2021, azisaba gukomeza gukorana umwete zikomeza kubakira ku cyizere abaturage bazifitiye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, rikubiyemo ubutumwa bugenewe inzego z’umutekano rivuga ko  Nubwo uyu mwaka waranzwe n’ibibazo by’umwihariko aho isi yari igihanganye n’icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda n’abakora mu nzego z’umutekano, uburyo batahwemye kugaragaza umurava barangajwe imbere n’ubunyamwuga  haba imbere mu gihugu no mu mahanga akaba ariyo mpamvu Igihugu kibashimiye.

U Rwanda nk’igihugu gishimwa muri Afurika mu bijyanye n’umutekano, uyu mwaka cyakomeje kwitabazwa n’amahanga mu kugarura amahoro n’umutekano aho byabaga bigoye.

Nko muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo zisaga igihumbi zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw’icyo gihugu, kugira ngo zifatanye n’abandi mu guhashya imitwe y’iterabwobwa mu ntara ya Cabo Delgado.

Abo baje biyongera ku bandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye, muri Centrafrique n’ahandi. Perezida Kagame yavuze ko nubwo bari kure y’imiryango yabo, umuhate wabo n’ubwitange Abaturarwanda babizirikana.

Perezida Kagame yavuze ko “Mu gihe hatangirwa umwaka mushya, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro zibaranga no gukomeza umuhate ubaranga nk’Abanyarwanda.” Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n’abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha “kugira ngo bahorane icyizere cy’abaturage n’inshuti z’u Rwanda.”