Ikigo kigenzura ubiziranenge bw’ibiribwa n’imiti RWANDA FDA cyakuye ku isoko inzoga yitwa UMUNEZA ikorwa n’uruganda rwitwa RWABEV Ltd, nyuma yaho bigaragaye ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cyitwa methanol ku kigero cyo hejuru.
Ni icyemezo gifashwe nyuma yaho kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, Ikibazo cy’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, cyahagurikije Abaminisitiri 4 barimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Viannye , uw’ubuzima Dr Ngamije Daniel, uw’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beatha n’uw’Umutekano Alfred Gasana. kugira ngo bige kuri iki kibazo.
Ni inama yarimo N’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza, n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Abayobozi b’uturere.
Iyi nama yAbaye hifashishijwe ikoranabuhanga yanzuye ko hagiye kongerwa ubugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye, kandi inganda zose zikora zidafite ibyangombwa n’ubuziranenge n’izikora ibyo zitaherewe ibyangombwa zigahagarikwa.
Biteganyijwe ko uyu munsi ikigo kigenzura ubiziranenge bw’ibiribwa n’imiti Rwanda FDA gisohora urutonde rw’inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa zemewe.
Inzego z’ibanze n’inzego bakorana, zasabwe kongera ubugenzuzi bwo gukurikirana inganda zikorera mu ifasi bayobora; n’inzoga zitemewe zihacururizwa.
Hanzuwe kandi ko mu gihugu hagomba Gushyirwaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwanga ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubitangaho amakuru.
Kuva tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo amakuru y’impfu zitewe n’inzoga y’inkorano yitwa umuneza yatangiye kumvikana mu itangazamakuru.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, iyi yari imaze kwica abantu 8 mu Murenge wa Kimihurura.