Dr. Habumugisha Francis yagejejwe mu rukiko ahakana ibyaha byose aregwa

Ubushinjacyaha bwasabiye gukurikiranwa afunzwe Umushoramari Dr Francis Habumugisha, uregwa  ibyaha birimo gukubita abakozi be mu ruhame.

Imbere y’Urukiko, Bwana Habumugisha nyiri Televisiyo ya Goodrich yahakanye ibyaha byose aregwa, asaba ko yaburana ari hanze.

Ku isaha y’ saa tatu n’iminota 38 (9h38) za mu gitondo kuri uyu wa 13 Nzeli 2019, nibwo inteko iburanisha yari igeze mu cyumba cy’ibunisha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Uregwa Dr Habumugisha Françis yageze mu cyumba kiburanisha ari mu mapingu, yambaye umupira w’ ibara ry’iroza, ipantaro y’ikoboyi bakunda kwita ijinisi, yari yifubitse ikote ry’umukara ry’uruhu n’inkweto  za sandari z’imishumi.

Yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ubona nta mususu afite; yamwenyuraga.

Mu cyumba cy’iburanisha hari cyuzuye abenshi bo mu miryango n’inshuti z’ababuranyi.

Umucamanza yasabye abitabiriye iburanisha kuzimya telephone, kandi hakavuga uhawe ijambo nk’uko amategeko agenga imanza abigena.

Urukiko rwatangiye rumenyesha bwana Habumugisha ibyo aregwa, birimo gukubita, gutukana mu ruhame no kwangiza ibikoresho by’abandi yarezwe n’abakozi be.

Umwunganizi mu mategeko wa Habumigisha yahise agaragariza urukiko inzitizi zituma umukiriya we ataburana iri buranisha, kuko ngo icyaha cyo gutukana mu ruhame, atakimenyeshejwe mubyo yarezwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izi nzitizi nta shingiro zifite, ngo kuko byose bigenwa n’amategeko kandi biri no mu nyandiko z’ubushinjacyaha.

Ibi byaha byose ashinjwa ko yabikoze ubwo yari mu nama y’ikompanyi ye n’abandi bari bahagarariye amakompanyi bafitanye imikoranire; ni imana yigaga ku bibazo bitagenda n’imikorere yabo.

Ku cyaha kijyanye no gukubita, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumugisha Françis ubwo yari muri iyi nama yasagariye utwita Kamali Diane akamukubita urushyi.

 Ku cyaha kijyanye no kwangiza ibikoresho by’abandi, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumugisha Francis yavunaguye telephone ya Kamali Diane.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumugisha Francis yatutse uwitwa, Maria Madarena Nzaramba.

Umushinjacyaha yagize ati  “Ngo yaramubwiye ngo ceceka, ngo yamuha nyina, ngo ni umwanda.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abatangabuhamya batatu bari muri iyi nama batanze ubuhamya bushinja Dr Habumugisha ibi byaha byose aregwa.

Mu bindi bimenyetso byashingiweho mu rubanza, ni amashusho yafashwe na camera za CCTV agaragaza agace kavugwamo gukorerwamo ibi byaha.

Ni amahusho yateje impaka, mu buryo umushinjacyaha yayasobanuragamo. Hari aho yasobanuye ko Dr Habumugisha yari yicaye ayoboye inama yambaye ishati y’umweru n’ipantaro y’umukara.

Umushinjacyaha yavuze ko Habumugisha yakunje ishati ishuro ebyiri ameze nk’uwiteguye guhangaha; abari mu cyumba cy’inama na Habumugisha bahise baturika baraseka.

Ubushinjacyaha bwanzuye busabira Dr Habumugisha Francis gufungwa by’agateganyo, kugira ngo bitazabangamira iperereza kuko hari abandi batangabuhamya bagomba kubanza kumvwa.

Mu kwiregura uwunganira Dr Habumugisha yavuze ko atemeranya n’uburyo aya mashusho yasobanuwe, ngo kuko nta majwi afite.

Yavuze ko ubwo Habumugisha yari mu nama  yasagariye Kamali Diane, kubera ko yarimo amufotora na telefone.

Yagaragaje ko mu mashusho nta na hamwe herekana ko Kamali Diane yakubiswe, ahubwo akibaza uburyo iyi videwo yageze hanze no ku mbugaga nkoranyamba, kugeza aho Diane yatanze intabaza mu banyamakuru ndetse no mu buyobozi bw’ikirenga asimbutse izindi nzego.

Yakomeje avuga ko abatangabuhamya ngo badakwiye guhabwa umwanya, ngo kuko bakorera amakompanyi atemewe n’amategeko. Ikindi ngo byari mu mpaka z’ubucuruzi.

Uwunganira mu mategeko Dr Francis Habumugisha yasabye urukiko ko umukiriya we yafungurwa by’agateganyo, ngo kuko adateze guhunga ubutabera.

Urukiko rwanzuye ko tariki 17 Nzeri aribwo ruzafata umwanzuro niba uyu munyemari azaburana afunzwe, cyangwa se ari hanze.

Ntambara Garleon