“Uhesha ishema Afrika ku ruhando rw’Isi”!Perezida wa Seychelles yashimye perezida Kagame.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yabwiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ko ubuyobozi bwe ari intangarugero kandi ko ari ikimenyetso kigaragarira abatuye isi bose ko Afurika ifite abayobozi beza.

Yabigarutseho ubwo yamwakiraga kuri uyu wa Gatatu, mu ruzinduko yagiriyeyo aho biteganyijwe ko azifatanya n’abaturage b’iki gihugu mu birori by’isabukuru ya 47 y’ubwigenge bwa Seychelles.

Perezida Ramkalawan, yagize ati “Ndagushimira ku giti cyanjye ku bw’ubuyobozi bwawe, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kuba uri umuyobozi ku rwego mpuzamahanga.”

“Uri urugero ku isi yose rw’uko Afurika ifite abayobozi bakomeye. Wayoboye igihugu cyawe mu gihe cyanyuraga mu bikomeye byinshi none uyu munsi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku rwego rw’isi kandi turashaka gukurikiza urugero rwanyu.”

Ramkalawan yakomeje avuga ko igihe Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahaye icyizere uyu mugabane none ubu “turacyakurikira icyerekezo cyawe kijyanye n’icyo Afurika ikeneye, atari mu kwihaza ubwayo byonyine ahubwo no mu gucecekesha imbunda, kubungabunga ibidukikje, mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”

Yagarutse ku kuba muri uyu mwaka u Rwanda ruzafungura uruganda rukora inkingo, avuga ko iyi izaba ari indi ntambwe ikomeye kuri uyu mugabane kuko ibijyanye n’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi biwuhenda cyane.

Yakomeje yizeza ko Repubulika ya Seychelles n’iy’u Rwanda zizakomeza ubufatanye mu by’ubutabera aho abaturutse muri iki gihugu bashobora kuzajya baza gukurikira amasomo mu ishuri ryigisha amategeko mu Rwanda.

Yagaragaje kandi u Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera intambwe ifatika mu by’umutekano ashima umusanzu rwatanze mu bindi bihugu nka Mozambique byatumye ibintu busubira mu buryo.

Mu rwego rw’ubuhinzi Perezida Ramkalawan yavuze ko u Rwanda hari amasomo umugabane warwigiraho ndetse ko amasezerano impande zombi zashyizeho umukono azafasha Seychelles kugira ibyo ihindura.

Ati “Ibihugu byacu birakurikirana nk’uko n’ubundi inyuguti zibitangira zikurikirana [ R na S]. Tuzakomeza gufatanya kandi mbere y’uko uyu mwaka urangira intumwa za Seychelles zizasura u Rwanda harebwa uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano twashyizeho umukono.”

Perezida Kagame yavuze u Rwanda na Seychelles bisangiye icyerekezo cyo guhindura ireme ry’imibereho y’abaturage babyo no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu karere no hanze yako.

Ati “Hashingiwe ku mubano uhagaze neza n’ubucuti bw’ibihugu byombi, turashaka kwagura ubutwererane bwacu mu nzego dufitemo inyungu, zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, ubukerarugendo, ubuhinzi n’izindi.

Yavuze ko kuri Seychelles n’u Rwanda ubukerarugendo ari rumwe mu byafasha mu kuzamura ubukungu kandi ko ibihugu byombi hari ibyo byafatanya mu gutuma rurushaho kugira imbaraga.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango mpuzamahanga ya Commonwealth na Francophonie ari andi mahirwe yo gukomeza gushyira ku murongo ibikorwa “dushyize imbere.”

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro mu muhezo nyuma bakurikirana igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije ko kuvaniranaho visa hagati y’abaturage bombi aho mu Abanyarwanda bazajya bajya muri Seychelles badasabwe visa. Ku ruhande rw’u Rwanda ho Abanya- Seychelles bari basanzwe baza i Kigali badasabwe visa.