Ubutegetsi bwitandukanyije n’umugabo wigize impirimbanyi yabwo ku ngufu buvuga ko bumwihanangirije ko ibikorwa arimo bimureba ku giti cye nta kaboko ka leta kabiri inyuma.
Iyi mpirimbanyi yabyigize nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse ni umugabo witwa Cyprian Musiba ushobora kubangamira abaturage bagenzi be abatsindagiramo gahunda za leta ku ngufu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Kangi Lugola yabwiye abaturage ko uyu mugabo ushaka kwigaragaza nk’urusha abandi gukunda igihugu atatumwe na leta cyangwa se umutegetsi mukuru mu gihugu ubwe.
Hari abanyamadini ndetse n’imiryango itari iya leta yasabye ubutegetsi ko hagira igikorwa kuko ibyo uyu mugabo abamo birabangamye.
Mu busanzwe nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse ngo wakeka ko ari umuvugizi w’ishyaka CCM riri ku butegetsi cyangwa se Perezida Magufuli.
Nyamara hari inyandiko zigaragaza ko uyu mugabo ukunda kujya mu itangazamakuru avuga ibigwi bya Magufuli, yivugira ko atavugira ishyaka CCM ahubwo ko aterwa ishema n’ibikorwa bya Perezida Magufuli ku buryo aho ari hose yumva yabicengeza muri rubanda kungufu.