Mageragere: Batatu barashwe barapfa bagerageza gutoroka

Urwego rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko rwarashe abagororwa batatu bagerageje gutoroka gereza ya Mageragere.

Umuturage utuye hafi ya gereza ya Mageragere, yabwiye Umuseke ko mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu yabonye imfungwa n’abagororwa bari baje gusurwa bagerageza gucika.

Avuga ko abacungagereza barashe hejuru bagira ngo babakange abandi aho gusubira inyuma bakomeza bacika, baza kurasamo bamwe.

Uyu muturage, avuga ko yiboneye umugororwa umwe wishwe n’amasasu ariko ngo birashoboka ko hari abandi bapfuye.

Kugeza ubu ariko ibintu byasubiye mu buryo,  abagororwa basubiye mu kigo aho bafungiye.

Uyu muturage ati  Bimaze kuba haje inzego z’umutekano harimo ingabo, polisi n’urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha, RIB .”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo yatangaje ko abagororwa batatu bagerageje gutoroka abacungagereza bakarasa mu kirere ngo bagaruke ariko bakinangira bagahita babarasa bagapfa.

Abo bagororwa ni Nzeyimana Djibril (wari ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo wakekwagaho ubujura), haka uwitwa Wagura Sam ( wari ufunzwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge) na Joseph Kabuye washinjwaga kurigisa umutungo.

Ngo abashinzwe kurinda gereza babanje kurasa hejuru babakanga baranga ahubwo biruka bagana mu misozi ikikije Mageragere nibwo baraswaga barapfa.

Sengabo ati Turatanga ubutumwa bw’ihumure ku  baturiye iriya gereza, kuko abarashwe bari bari hanze yayo kandi ubu umutuzo wagarutse.

Muri uyu mwaka hari abana batorotse gereza ya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ariko baza gufatwa.