WDA n’icyahoze ari IPRC East bitanye ba mwana imbere ya PAC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) kiyongereye ku bindi bigo bya leta byanenzwe na Komisiyo y’inteko  ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) kubera imicungire mibi y’imari y’igihugu.

Urugero rw’iyi micungire mibi kuri (WDA)  ni imishinga 3 y’inyubako  ifite agaciro ka Miriyoni zisaga 927, aho yadindiye nyuma y’aho ba rwiyemezamirimo bari bayitsindiye bayisize itarangiye bakigendera.

Iyo mishinga itatu y’inyubako irimo uwo kubaka inzu yari gukorerwamo n’ubuyobozi wari ufite agaciro ka miliyoni zisaga 467 z’amafaranga y’u Rwanda, umushinga wo kubaka icyumba cy’ububiko ndetse n’icy’inama wari ufite agaciro ka miriyoni hafi 200, ndetse no kubaka inzu yagombaga kuba icumbi ry’abakobwa mu cyahoze ari IPRC East wari ufite agaciro ka Miliyoni zisaga 261.

Iyo mishinga yose barwiyemezamirimo barayitaye barigendera kandi itarangiye, imara igihe ari nk’amatongo. N’ubwo iyo mishinga yaje guhabwa undi rwiyemezamirimo, ntibivuze ko leta itahahombeye.

Imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’inteko  ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), abayobozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) n’abahoze ari abakozi b’icyo kigo ndetse n’abakozi ba IPRC Ngoma yahoze ari IPRC East  kandi ikaba yaracungwaga na WDA, bitanye ba mwana kuri nyirabayazana w’idindira ry’umwe muri iyo mishinga.

Musonera Ephrem uyobora IPRC Ngoma yagize ati “Isoko ryatangiwe kuri IPRC EAST ariko akanama k’amasoko kacu n’aka WDA byari bifatanyije.”

Uwari ushinzwe amasoko  muri WDA we ati “Isoko ryatanzwe na IPRC East.”

Byarangiye amakosa abaye ay’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro. Samuel Mulindwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi arabisobanura neza.

Ati “WDA niyo yayoboraga IPRC zose, usibye gusa umwaka ushize nibwo babitandukanije. Ubuyobozi n’amafaranga yo kubaka ibyo bikorwaremezo ni amafaranga yari yagiye ku ngengo y’imari ya WDA.”

Kuba bafite ubumenyi ariko nta mutimanama mu kazi, abadepite bagize PAC bakomeje kubigaragariza abayobozi b’ibigo bamaze kubaca imbere nk’ibizakomeza kuba nyirabayazana w’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta.

Ngabitsinze Jean Chrisostome uyobora PAC ati “Iyo bigeze nk’aha abantu bagomba kuganira, bagomba gushaka ibisubizo. Iyo ubona abantu baba ntibindeba bakamera nk’aho nta kibazo, nibyo bihangakisha. Turibaza akazi dukora kazatanga umusaruro gute, mu gihe abantu baba badafite umutimanama?

Iminsi itanu irihiritse ibigo bya leta nk’ibishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe uburezi REB, RSSB na WDA bisimburana imbere ya PAC, ariko nta kigo na kimwe kiraba ntamakemwa mu ikoresha neza ry’imari ya leta nk’uko bigaragazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Tito DUSABIREMA