Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Abifuza gufungura kaminuza bakuriwe inzira ku murima - FLASH RADIO&TV

Kenya: Abifuza gufungura kaminuza bakuriwe inzira ku murima

Ubutegetsi muri Kenya bwashwishurije buri wese ushaka kongera gufungura kaminuza ko nta ruhushya azahabwa.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko, Umunyamabanga wa leta Ushinzwe Uburezi muri Kenya, yavuze ko n’izihari bisa na ho nta cyo zimaze ku buryo zakongerwa.

Prof. George Magoha yavuze ko atabona impamvu mu gace kamwe uhasanga kaminuza 6, kandi zigisha ibintu bimwe, avuga ko hakenewe agahenge mu kuzishinga.

Ibi ngo bivuze ko ubu, nta muntu uzongera guhabwa uruhushya rwo gutangiza kaminuza muri Kenya muri iki gihe kuko byabaye akajagari.

Leave a Reply