Leta irasaba ibigo by’amashuri kudahanisha abanyeshuri inkoni

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ibigo by’amashuri kudakoresha inkoni mu guhana abana ahubwo hagashakwa ibindi bihano binafasha ubihawe kugira icyo yiyungura cyangwa akacyungura abandi.

Yvette MUJAWASHEMA arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ishami ry’uburezi, ni umwe mu bitabiriye inkera y’imihigo y’urubyiruko y’uyu mwaka.

Mujawamariya yagaragarije Guverinoma ko usanga hari ikintu cyagabanutse ku burere bw’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo  bitewe n’uko batakinyuzwaho akanyafu mu gihe bakosheje.

Ati “Iyo urebye usanga abana biga mu mashuri mato n’ayisumbuye hari ikintu cyahindutse ugereranyije n’uko twize bimeze. Twize umwarimu ashobora kuguha igitsure nawe ukamwubaha cyangwa ugakurikira, uvuga uti ni umuntu ukomeye, ariko muri iki gihe abarimu bahawe amabwiriza ko nta mwana ukwiye guhabwa igitsure kirenze.”

Iki gitekerezo cya Yvette MUJAWASHEMA cyamaganiwe kure na Minisiteri y’Uburezi Dr. Eugene MUTIMURA wamusubije ko abana bakwiye guhabwa uburere ariko nanone badakomerekejwe.

Ati “Inkoni ivuna igufwa ntabwo ivura ingeso Yvette yavuze ngo hari uburyo twahanwaga ariko ikinyejana tugezemo abana bacu tubarebemo ibyiza byinshi kurusha ibibi gusa.”

Ku ruhande rw’ababyeyi na bo basanga guhanisha umwana inkoni bitakijyanye n’igihe nk’uko aba babisobanura.

Umwe ati “ Ku mwarimu rero guhanisha inkoni mu kinyejana tugezemo, ndumva bidakwiye. Umwana uramwigisha akakumvira.”

Undi nawe ati “ Iyo ababyeyi n’abarezi bicaye hamwe bafata ingamba… umwana wananiranye nk’uwo bagashaka uko bamugira inama kenshi.”

Mu bihe bitandukanye hirya ni hino mu gihugu hagiye humvikana abarimu bahanisha inkoni ariko umunyeshuri bikamuviramo izindi ngaruka.

Muri Nzeri uyu mwaka umunyeshuri Patrick KWIZERA  wo mu rwunge rw’amashuri rwa Murira mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi yagaragarije itangazamakuru ko yakubiswe n’umwarimu aramukomeretsa bituma amara igihe atiga.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE avuga  ko gukubita umwana atari igihano gikwiye kwimakazwa kuko uretse kubabaza umubiri nta rindi somo gisigira ugihawe.

Aratanga ingero z’ibindi bihano byahabwa umunyeshuri .

Ati “ Hari ibihano byinshi waha umwana w’umunyeshuri. Reka mbahe nk’urugero rw’igihano waba wakoze ikosa bakakubwira ngo wandike ijambo ryakunaniye inshuro ijana mu gukora igihano ukaba uranize kwandika ijambo inshuro ijana muri macye ni igihano ariko ntabwo kimuvuna.“

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro, mu ngingo ya 26 avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo. 

Aya mabwiriza avuga kokizira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Daniel Hakizimana